Urukundo rukomeje gusagamba hagati ya Meddy n’umugore we

Umugore wa Meddy yifashishije imbuga nkoranyambaga ze ashimira umugabo we byimazeyo ahamya ko umugabo we azi kubahiriza inshingano ze kandi neza avuga ko yishimira kuba amufite nk’impano yagenewe na Nyagasani

Yagize ati" Warakoze kuba impamvu yo kumwenyura kwange. Ndashaka kugushimira ko utabaye umufatanyabikorwa gusa ahubwo wanabaye umubyeyi mwiza wa Myla( Umukobwa wabo w’imfura), mbaye ndi uhitamo nakongera nkaguhitamo, ni wowe nifuza ubuzima bwange bwose, uri impano ikomeye nahawe umunsi mwiza rukundo rwange ndagukunda".

Ni ibyishimo bikomeye kuri Meddy ndetse n’umugore we ubu bizihiza umwaka bamaze babana akarusho ubu bakaba ari batatu kuko aba bombi baherutse kwibaruka umwana wabo w’imfura w’umukobwa.

Mimi yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yashimiye byimazeyo umugabo we nk’umugabo uzi kubahiriza inshingano ze kandi neza avuga ko yishimira kuba amufite nk’impano yagenewe na Nyagasani


Ubukwe bw’aba bombi bwabaye kuwa 22 Gicurasi 2021 bwitabiriwa n’ibyamamare bya hano mu Rwanda biganje mu muziki ndetse bamwe baranamuririmbiye abandi bari bamugaragiye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO