Urukundo ruracyarimbanyije hagati ya Tom Close n’umugore we Tricia

Ubusanzwe Muyumbo Thomas ni umwe mu bahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda ndetse kuri ubu amaranye imyaka 10 n’umugore we Niyonshuti Tricia gusa urukundo rwabo rusa n’aho rugitangira.

Niyonshuti Tricia yifashishije Instagram ye yongeye kwibutsa Tom Close ko amukunda urukundo rukomeye ndetse mu butumwa bwe Madame Tricia yagize ati:Ndagukunda Tom Close".

Tom Close n’umugore we Tricia ni kenshi bakunze kugaragarizanya amarangamutima yabo nyuma y’imyaka igera ku 10 bakundana, ubusanzwe ntabwo ari bintu byoroshye kubona abantu b’ibyamamare bakundana hatajemo kidobya.

Magingo aya Tom Close n’umugore we bafitanye abana bagera kuri 4 ndetse ni umwe mu miryango ibayeho neza mu Rwanda bijyanye n’urukundo bafitanye rudasanzwe.


Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO