Urukundo rw’abafana ba Rayon Sports si urw’amagambo-Umuvugizi wa Rayon

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports Jean Paul Nkurunziza, yatangaje ko abafana ba Rayon Sport bakunda ikipe yabo banayihoza ku mutima, akaba ari nayo mpamvu batangiye igikorwa cyo kuyifasha muri ibi bihe byo kuguma mu rugo hirindwa ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Mu Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo ku Isi biri guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19, byafashe umwanzuro wo guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu, babasaba kuguma mu rugo, amwe mu makipe yo mu Rwanda yatangiye gukusanyirizwa inkunga n’abafana bayo kugira ngo zifashe abakinnyi babo muri ibi bihe bari mungo.

Ku isonga, abafana ba Rayon Sports nibo batangiye iki gikorwa. Mu kiganiro yagiranye na Genesisbizz, Umuvugizi w’iyi kipe Jean Paul Nkurunziza, yavuze ko abafana ba Rayon Sports batekereje ikintu kiza cyo kwishyira hamwe kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo mu ikipe yabo.

Jean Paul Nkurunziza, Umuvugizi wa Rayon Sports

Jean Paul uvugira Rayon Sports, asanga bizatanga umusaruro mwiza mu ikipe yabo ndetse n’ubuyobozi bwayo, yongeraho ko byerekana urukundo abafana bafitiye ikipe yabo ko rutari urw’amagambo.

Yagize ati: "Umusaruro bizatanga ni uko buri mukinnyi ndetse na Staff babona ababitaho umunsi ku wundi. Ikindi kandi ni uko ubona abafana igikorwa bakigize icyabo. Ni ibintu bigaragaza ko koko aba Rayon bahoza ikipe yabo ku mutima nkuko badahwema kubivuga."

Uburyo iki gikorwa kizakorwa, hakozwe ilisiti y’amatsinda y’abafana bose (Fan Club) ba Rayon Sports, buri tsinda ryandika umukinnyi umwe cyangwa urenze umwe rizafasha muri ibi bihe byo kuguma murugo.

Aho Genesibizz yaboneye ilisiti, amatsinda yari amaze kwiyandikisha nabo azafasha ni aya akurikira:

1. Ururembo / Diaspora fan Club ....... Axel
2. Hadjati Maman Houssein ...... Gilbert
3. Rayon Sports Super fans ........... Maxime
4. Ijwi ry’aba Rayon fan ........... Radu
5. Gisaka Fan Club ............... Altidjani
6. Gikundiro iwacu Nyamagabe .......... Adolphe
7. Oméga fan club ......... Bizimana Yannick
8. Winning Team fan club ......... Dagnogo
9. Les bleus du Sud fan Club ......... Samuel
10. New Vision Fan Club ....... Sidibe
11. Karongi Blue Fan Club ......... Habimana Houssein Eto
12. Isibo fan Club ........ Commodore
13. Ishema ry’Umu Rayon fan Club....... Mirafa
14. Lucky Jersey fan Club ....... André Mazimpaka
15.Imirasire.......Kimenyi
16. Madame Chantal ....... Eric irambona
17. Rukundo Fidele ......... Sugira Erneste
18. March Generation fan club ..... Rutanga
19. March Generation fan club ..... Salpong
20. March Generation fan club ..... Kakule
21. Ubumwe bw’abarayon fan club ..... Mike
22. Ruhango and Isaro Fan Club .... Rugwiro Hervé
23. Gikundiro senior fan Club ..... Biganza
24. Friends fun Club ........ Amrani
25.Smart blue f c .........Djamal
26. Trust supporters fan club ....... Ciza
27. Trust supporters fan club......... Soter
28. Thé vert fun Club ......... Iragire Said
29. Gikundiro forever ........ Calliopi
30. Gikundiro forever ...... Muganga Eurade
31. Dr Nolbert ....... Team manager Adrien
32. Bwana Furaha ....... KT manager Claude

Umuvugizi wa Rayon Sports Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ubushobozi buzajya buboneka buzatangwa uko bwari busanzwe butangwa ku bakinnyi ndetse na bamwe mubayobozi bayo (Staff).

Mu ikipe ya Rayon Sport hamaze iminsi havugwamo ibibazo by’imishahara babereyemo abakinnyi. Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba buvuga ko buzakora ibishoboka byose kugira ngo bwishyure imishahara y’abakozi bayo, bigiye kigera hafi mu mezi atatu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO