Urukundo rwatumye bakora ubwoko bw’imyenda bise Nira

Umunyarwanda Raj Mukunzi Jules n’umukunzi we Mugisha Nicky baba muri Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe zAmerika nyuma y’igihe kitari gito bari mu munyega urukundo rwabo rwashibutse ubushabitsi bw’ubwoko bw’imyenda bitiriye amazina yabo bombi bise “NIRA “

Uyu musore umaze imyaka itari mike ku butaka bw’Amerika azwi cyane kuba ari umwe mu bayobozi b’urubyiruko rw’abadiaspora b’abadiventiste b’umunsi wa karindwi ba Banyarwanda n’abarundi muri Amerika .

Raj Mukunzi yatangarije Genesisbizz urugendo rw’urukundo n’umukunzi we rwabagejeje kuba bageze mu bucuruzi bw’imyenda bitiriye amazina yabo kugeza ubu ari mu ikunzwe n’urubyiruko rwinshi aho batuye .

Yagize ati : Ntibyari byoroshye na gato mu kugera kuri ibi tugezeho njye n’umukunzi wanjye Mugisha Nicky , twamenyanye tukigera muri Amerika aho nari mfite imyaka 20 we afite imyaka 16 ,naramukunze cyane musaba urukundo ariko biranga kuko yari ataruzuza imyaka y’ubukure nakomeje kwihangana kugeza ubwo mu myaka ya 2017, umukobwa yaje kumwemerera ndetse nyuma y’igihe gito ababyeyi nabo babiha umugish.a ubu bakomeje umunyenga wabo w’urukundo..
Uyu musore ukunda ibintu birimo n’ibijyanye n’imideri yavuze ko nyuma yo kwemererwa n’umukunzi ko bazabana akaramata bahise batangira urugendo rwo gushaka uko ubuzima bwazangenda neza bahita bahimba ubwoko bw’imyenda babuha izina rya NIRA mu mpine bisobanura amazina yabo bombi “ “NI-bivuga Nicky” na “RA-bivuga Raj”.

Asoza Raj yadutangarije ko bifuje gukora iyo myenda bakayitira amazina yabo bawri uburyo bwo gukomeza gufatanyiriza hamwe mu Rukundo rwabo kandi ko ubu bifuza gukomeza kwamama ubwoko bw’imyenda yabo cyane bahereye iwabo mu Rwanda ikaba nayo yamenyekana nk’andi moko yose y’imyenda akunzwe cyane kw’isi nka Gucci. Luis Vitton,Chistian Dior, Nike ni zindi nyinshi zikora ibijyanye n’imyenda .

Imyenda ya NIRA buboneka mu bwoko bwose

Urukundo rwa Raj na Nicky rwatumye bakora ubwoko bw’imyenda babwitirira amazina yabo

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO