Abagizi ba nabi barashe ku nzu y’ubucuruzi y’umuryango wa Lionel Messi ndetse...
- 3/03/2023 saa 14:13
Barcelona n’ubwo mu marushanwa y’i Burayi ijegajega byarangiye yivuganye Real...
- 3/03/2023 saa 10:15
Rurangiranwa ndetse akaba n’umunyabigwi ukomeye cyane mu mupira w’amaguru ariwe Pele yamaze kwitaba Imana aho yari afite imyaka 82 y’amavuko ndetse kugeza ubu azize unurwayi.
Ubusanzwe amazina nyakuri ya Pele yitwa Edinson Arantes Donacimento ndetse yamamaye mu myaka yo hambere ubwo yamfashaga ikipe y’igihugu ya Brazil kwegukana ibikombe by’isi bigera kuri 3 aho bibiri muri byo babitwaye bikurikuranya harimo icyo mu mwaka wa 1958 na 1962.
Iyi nkuru y’inshamugongo imenyekanye mu gihe gito gitambutse gusa uyu musaza yari amaze iminsi bivugwa ko arembye ndetse akaba atumvaga uwakomaga.
Pele yitabye Imana nyuma y’aho ikipe y’igihugu ya Brazil inaniriwe gutwara igikombe cy’Isi Kandi yarahabwaga amahirwe ndetse bikarangira iki gikombe cyegukanwe na Lionel Messi hamwe na Argentine.
Pele yitabye Imana mu gihe n’umunyabigwi mugenzi we Maradona wo muri Argentine nawe yitabye Imana mu myaka 2 ishize.