Mu bintu byadindije Christopher harimo n’urupfu rw’umubyeyi we

Umuhanzi Muneza Christopher nyuma y’ibibazo yagiye ahura nabyo mu minsi yashize yashyize hanze indirimbo ye nshya yise “Mi Casa" ahita atangaza bimwe mu bibazo byatumye abakunzi be bamubura harimo n’urupfu rw’umubyeyi we.

Uyu muhanzi nyuma y’igihe cy’umwaka wose yari amaze atagaragara mu muziki kubera ibibazo yagiye ahura nabyo muri iki giheisi yose iri kurwana n’icyorezo cya Covid-19 harimo kubura bamwe mu bo mu muryango we byamuciye intege cyane.

Mu kiganiro amaze kugirana na Genesisbizz yadutangarije byinshi mu byatumye benshi mu bakunzi be bamushaka bakamubura, kubera ibibazo yahuye nabyo.

Yagize ati “Murabizi muri iyi minsi ibintu ntibimeze neza kuri buri muntu wese hano kw’isi kubera icyorezo cya Coronavirus ndetse n’ibindi bibazo byinshi bitandukanye umuntu ahura nabyo biri mu byatumye mba mfashe umwanya wo kubanza kubikemura."

Yakomeje agira ati “Mu ntangiriro z’uyu mwaka nagize ibibazo mama wanjye yitaba Imana mu gihe ndi kwisuganya ngo mve muri ibyo bibazo, nabwo hari abandi bantu babiri nabo bitabye Imana bituma gahunda zose nzisubika."

“Ntabwo mu mutwe nari meze neza, ntabwo nari niteguye kwandika indirimbo, kubera ibintu byo kurwaza umukecuru hari ukuntu njyewe n’umuryango wanjye byatugizeho ingaruka, mfata igihe cyo kubihagarika."

Christopher yashimangiye ko abafana benshi batari bazi ibibazo ari gucamo bamushyiragaho igitutu bamusaba ko yabaha indirimbo nshya, ibintu bitari byoroshye ariko yaje kumenyera.

Ati “Abafana ikintu baba bashaka ni ukunezerwa kandi nyine hari ukuntu umuhanzi agaragara nk’unezeza abantu. Hari igihe uba utiteguye wumva mu mutwe udashaka gusara ariko nyine ugahura n’umuntu ukuzi gutyo kandi utagomba kumutakaza. Ni ibintu bigoye kubana nabyo ariko naje kubyakira, abo byashobokaga ko dutindana nafataga umwanya nkabasobanurira.”

Nyuma yo guca muri ibyo bibazo Christopher yijeje abakunzi be ko ubu ahari kandi yiteguye kubagezaho ibikorwa bye byinshi mu minsi ya vuba cyane.

Christopher aherukaga gushyira hanze indirimbo tariki 14 Gashyantare 2020, icyo gihe nibwo yitabiriye igitaramo mbaturamugabo cyabereye muri Kigali Convention Center aho yari kumwe n’abanyabigwi bo mw’itsinda rya Kassav.

Indirimbo nshya y’umuhanzi Christopher

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO