Urupfu rw’umuraperi AKA rukomeje kuba inshoberamahanga nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi

Umwe mu baraperi bari bakunzwe cyane mu gihugu cya Afurika y’Epfo wamamaye ku izina rya AKA yasanzwe hanze ya Resitora yarashwe ndetse atagihumeka umwuka w’abazima ndetse ibi byose byabereye mu mujyi witwa Durban.

Kiernan Forbes uzwi cyane ku izina rya AKA yishwe arashwe ndetse arasanwa n’inkoramutima ye ndetse aba bagizi na nabi babambuye ubuzima ubwo berekezaga ahantu bari bagiye kuririmba.

Kugeza ubu impamvu yateye ubu bugizi bwa nabi ntabwo yari yajya ahagaragara ndetse umuvugizi wa Police mu gace iki cyaha cyabereyemo yatangarije BBC ko batifuza umuntu wese wakwirakwiza ibihuha.

Kugeza ubu igiteye urujijo ni uko uyu muraperi yapfiriye umunsi umwe nk’uwo uwahoze ari umukunzi we yapfiriyeho ndetse icyo gihe byatangajwe ko uyu nyakwigendera AKA ariwe wabaye intandaro y’urupfu rw’umukunzi we kuko yari yamubabaje bikomeye ndetse ibi byatumye hari abatangira kuvuga ko Se w’uyu mukobwa wapfuye ariwe waba wagambaniye uyu muhanzi kugirango apfire umunsi umwe n’uwo umukobwa we yapfiriyeho.

Kugeza ubu Polisi yirinze gutangaza ikijya mbere icyakora yakomeje ivuga ko hakomeje gukorwa iperereza kugirango hamenyekane impamvu nyamukuru yateye ibi byose.

Bwana AKA yatangiye umuziki we ubwo yari mu itsinda ryitwa Entity mbere gato y’uko atangira kuririmba ku giti cye ndetse abasha gutsindira ibihembo bitandukanye mu rugendo rwe rw’umuziki.

AKA yabashije kandi kwitabira amarushanwa mpuzamahanga harimo nka Black Entertainment Television (BET) Award hamwe na MTV Europe Music Award.

Mbere gato y’uko apfa bwana AKA yari yifashishije imbuga nkoranyambaga maze atangaza ko arimo guteguza umuzingo we witwaga Mass Country.

Ababyeyi be kandi bafashe umwanya maze bagaragaza agahinda batewe no kubura umwana wabo wari ufite imyaka 35 y’amavuko.

Mu magambo y’ababyeyi be bagize bati:Kiernan Jarryd Forbes yari umwana wacu,umuvandimwe,umwuzukuru,umwishywa,umubyara,ndetse akaba n’inshuti yacu twese ndetse yari umubyeyi w’agatangaza kuri mushiki we Kairo.

Motsoane,wari uhagarariye uyu muhanzi nawe yafashe umwanya maze atangaza ko bwana AKA yari umuntu wa nyawe.

Kugeza ubu Afurika y’Epfo ni igihugu kiri mu bya mbere ku isi mu kugira umubare munini w’abantu bakunda kwicwa barashwe nyuma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO