Urupfu rwa TakeOff rurikoreza inkono ishyushye benshi kuko undi ukekwa kumwivugana yatawe muri yombi

Kugeza ubu amakuru arahamya ko Polisi yo mu mujyi wa Houston yamaze gufata undi muntu ushinjwa kuba yaragize uruhare ku rupfu rw’umuhanzi TakeOff.

Uyu wamaze gutabwa muri yombi ni umusore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Patrick Xavier Clark ndetse yaguwe gitumo mu ijoro ryo ku wa Kane w’icyumweru gishize ahita atabwa muri yombi.

Uku gutabwa muri yombi k’uyu musore byatangajwe na Polisi yo mu Mujyi wa Houston mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Uyu abaye uwa kabiri nyuma y’undi musore w’imyaka 16 y’amavuko witwa Joshua nawe watawe muri yombi mu minsi ishize aho yakurikiranyweho nawe kugira uruhare mu rupfu rw’uyu muhanzi wabarizwaga mu itsinda rya Migos.

Bivugwa ko aba basore babiri Cameron Joshua na Patrick Xavier Clark bashijwa kuba bari bafite imbunda zakoreshejwe mu irasana ryabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki ya 1 Ugushyingo, ubwo Take off yapfaga.


Umusore w’imyaka 33 y’amavuko witwa Patrick Xavier Clark aracyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa TakeOff.

Umuraperi TakeOff yahoze mu itsinda rya Migos

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO