Urutonde rw’abagore bakungahaye ku isi batunze akayabo gasaga miliyari y’Amadolari y’Amerika

Turi mu kinyejana cya 21 aho imico n’imyitwarire y’abantu yahindutse aho umugabo atariwe ukorera urugo gusa kuko hari n’abagore batunze imiryango yabo banakungahaye kurusha abagabo benshi. Muri iyi nkuru turagaruka ku bagore biteje imbere ku rwego rw’isi.

Kugeza uyu munsi wa none gutunga miliyari y’Amadolari ya Amerika ni igikorwa gikomeye ndetse cyitapfa kugerwaho na buri umwe.

Uyu munsi hari bamwe mu bagore biteje imbere bakaba batunze aka kayabo bakuye mu bikorwa bitandukanye, bamwe ni abayobozi b’ibigo bikomeye abandi twambara imyenda yakozwe n’inganda bashinze n’ibindi bitandukanye.

Rihanna

Robyn Rihanna Fenty ni umugore w’imyaka 34 ukomoka mu birwa bya Barbados, uyu yamamaye cyane binyuze mu muziki ndetse ku rutonde rwa Forbes abarirwa akayabo k’Amadolari ya Amerika 1,400,000,000 $.

Ibikorwa bya muzika abifatanya n’ubucuruzi akora kuko ni umushoramari ukomeye aho afite n’uruganda rutunganya ibirungo by’ubwiza yise Fenty Beauty.

Kim Kardashian

Kimberly Noel Kardashian ni umugore w’imyaka 41 ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Uyu yamamaye cyane nyuma y’uko hasohotse amashusho y’urukozasoni amugaragaza mu gikorwa cyo gutera akabariro (sex tape) nyuma aza kumenyekana mu kiganiro cya televiziyo cyitwa Keep Up with The Kardashians.

Kim nanone ni umwe mu byamamare bikomeye ku mbuga nkoranyambaga aho akurikirwa n’isinzi ry’abantu basaga miliyoni Magana hakiyongeraho ubucuruzi bw’ibirungo by’ubwiza n’imyenda ibi byose bimwinjiriza agatubutse.

Uyu mugore abarirwa agaciro k’Amadolari ya Amerika 1,800,000,000 $ nk’uko tubikesha Forbes.

Doris Fisher

Doris ni umugore w’imyaka 91 ukomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ndetse ni umwe mu bagore batunze agatubutse kuri iyi si, uyu yagize uruhare mu gushinga uruganda rwa GAP rukora rukanatunganya imyambaro n’inkweto ikunda kwambarwa na benshi.

Uru ruganda barushinze mu 1969 ku nguzanyo y’Amadolari 63,000 ya Amerika ubu akaba abarirwa akayabo k’Amadolari ya Amerika 2,400,000,000 $.

Oprah Winfrey

Oprah Gail Winfrey ni umugore w’imyaka 54 ndetse ni umwe mu bagore biteje imbere wamenyekanye cyane mu biganiro bitambuka kuri televiziyo, akaba n’umukinnyi wa filime n’umwanditsi w’ibitabo.

Uyu mugore mu bwana bwe yanyuze mu buzima bushaririye burimo no gufatwa ku ngufu ku myaka 8 gusa ntibyamuciye integer yakomeje gukora cyane kugeza ubwo yashinze televiziyo ye bwite nyuma ibikorwa bitandukanye yakoze bikamuhesha akayabo k’Amadolari ya Amerika 2,600,000,000 $.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO