Kiyovu Sports yatsindiwe ku Mumena na Gasogi United

Uyu munsi tariki 3 Werurwe 2020 kuri stade ya Mumena, hakomezaga umunsi wa 21 wa shampiyona aho Kiyovu Sports yari yahakiriye Gasogi United, maze itsinda abanyamujyi igitego 1-0, cyatsinzwe na Kaneza, iha ibyishimo abafana bayo bari baje kuyishyigikira ari benshi.

Abakinnyi bifashishijwe ku mpande zombi:

Gasogi United: Cyuzuzo Gael, Ndabarasa Tresor (4), Dusabe Claude (3) Kubana Mark (2), Kwizera Aimable (15), Kazindu Guy (6), Herron (5), Byumvuhore Tresor (20), Kaneza Augustin (9), Kikoyu Hassan (12) Yves (12).

Kiyovu Sports: Nzeyurwanda, Serumogo Ally (2), Mbonyingabo Regis (24), Mbogo Ali (30), Mutangana Derrick (15), Ishimwe Sale (4), Martin Fabrice (27), Twishime Benjamin (17), Nizeyimana Jean Claude Rutsiro (10), Armel (14), Karim (21)

Ku munota wa 20, ikipe ya Gasogi United yabonye uburyo bwo gutsinda igitego, aho Kaneza yazamukanye umupira awuhereza rutahizamu wa Gasogi United witwa Hassan Kikoyo bakuye mu gihugu cya Uganda, awuteretse mu izamu basanga yari yaraririye.

Ku munota wa 25, umukinnyi w’ikipe ya Kiyovu Sports witwa Regis Mbonyingabo, yagonganye na myugariro wa Gasogi United amushose umupira uramugarukira umukubita munda, ajyanwa mu ngobyi kuvuzwa, ndetse ahita asimbuzwa avamo.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, aho ku ruhande rwa Gasogi United bateye mu izamu amashoti abiri, gusa naho ikipe ya Kiyovu Sports itera mu izamu inshuro imwe.

KNC Umuyobozi wa Gasogi United yicaranye na Visi Perezida wa Kiyovu Theodore

Amakipe yombi avuye ku ruhuka, abatoza bakoze impinduka zitandukanye yaba ku ruhande rwa Kiyovu Sports ndetse na Gasogi United, bakomeza kwatakana ariko ntibyaanga umusaruro.
Ku munota wa 86 Gasogi United yabonye uburyo bw’umupira w’umuterekano mu kibuga hagati, maze Kaneza ateye umupira ugana mu izamu Nzeyirwanda Djihad wari wakoresheje urukuta rw’umukinnyi umwe, umupira wamusanze mu maboko ntiyabasha kuwufata uhita ujya mu izamu.

Dore uko indi mikino yabaye kuri uyu munsi wa 21 wa shampiyona yagenze:
Kiyovu Sports 0-1 Gasogi United
Mukura 1-0 Heroes
Espoir 0-1 Gicumbi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO