Abakinnyi 10 bafite Tatouage nyinshi ku mubiri (Amafoto)

Tatouage n’ ibishushanyo abantu benshi harimo ibyamamare bakunda gushyira ku mibiri yabo ariko ikaba yarabaye ikibazo cyane kitavugwaho rumwe mu myaka yashize mu gihe benshi babona ko nta kindi kibazo kwishushanya ku mubiri kugira ngo ube mwiza, mu gihe abandi babifata nka kirazira no gutesha agaciro uruhu.

Guhindura umubiri byahozeho kandi mu mijyi ya kera nko mu bwami bwAbaroma na Misiri, gusiga irangi ku ruhu byari bisanzwe mu bikorwa byo kuranga ubwiza ariko ikwirakwizwa ry ubukristo ryatumye mu gukoresha tatouage ku mubiri benshi babifata nk’icyaha . gusa uko imyaka yagiye ishira kwishushanya ku mubiri byagiye byongera guhabwa agaciro.

Abakinnyi b’umupira w’amaguru ndetse n’ibyamamare byinshi birashoboka ko aribo bongeye kuzamura uburyo bwo kwishushanya k’umubiri kandi ni ibisanzwe kuko umupira w’amaguru w’iki gihe ugira abafana benshi bikaba aribyo byatumye abakinnyi bongera kwishushanyaho mu rwego rwo kwigarurira abafana babo.

Mu buzima busanzwe tatouage zisanzwe zifite ibisobanuro byinshi aho benshi baba bashaka kugaragaza bimwe mu bintu bifite icyo bivuga mu buzima bw’ibyamamare ndetse na bantu basanzwe naho izindi zigakoreshwa nk’icyubahiro ku bantu badasanzwe.

Uyu GENESISBIZZ irabagezaho urutonde rw’ abakinnyi b’umupira w’amaguru 10 bafite Tatouage nyinshi ku mibiri yabo nicyo zigiye zivuze buzima bwabo bwa buri munsi

1.Sergio Ramos

Sergio Ramos ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bishushanyijeho Tatouage nyinshi ku mubiri aho afite izigera kuri 42 ku mubiri we

Zimwe muri tatouage Sergio Ramos afite ku mubiri we zivuga cyane cyane ku muryango we uhereye ku babyeyi be, Umugore we ‘izo tataouage zigizwe n’amagambo Rubio akubiyemo (izina ry’umugore n’izina rya se), afiteho n’amazina y’abahungu be n’amatariki y’amavuko yabo.

Sergio Ramos n’umwana wavukiye mu muryango w’abagatolika afite ibindi bishushanyo byinshi bya Bikira Mariya ku mubiri we .

2. David Beckham

David Beckham ni umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bamenyekanye cyane ndetse akaba n’umwe mu byamamare byabaye mu buzima bikurikirwa n’abanayamakuru ba paparazzi kubera ukuntu yakundwaga cyane mu gihugu cy’ubwongereza .

Uyu mugabo wakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’uburayi nka Manchester United, Real Madrid, PSG, na AC Milan .Beckham nubwo yabaye umukinnyi urangiranwa ku isi ni ntiyigeze yegukana igihembo na kimwe mu gihe cyose yamaze akina uwo mukino .

David Beckham afite tatouage 55 zizengurutse umubiri we kandi inyinshi mu rizo ziviga ku muryango we.

Amazina y’umugore we Victoria hamwe n’abana bane Brooklyn, Romeo, Cruz, na Harper, hamwe n’amazina yabo atandukanye, agaragara cyane ku mubiri we.
Yagaragaje kandi guhanga agaragaza ko Yesu yazamuwe n’Abakerubi batatu, bahagarariye buri umwe mu bahungu be batatu.

3. Daniele de Rossi

Daniele de Rossi n’umukinnyi ukina hagati ya AS Roma ndetse n’ikipe y’igihugu yUbutaliyani.

Kimwe n’abandi bakinnyi benshi kuri uru rutonde, De Rossi afite tatouage nyinshi harimo ibishushanyo by’umunyabugeni ushushanya Tatouage David Cotes ndetse n’amatariki y’amavuko y’abana be.

4. Dani Alves

Dani Alves umwe mu bakinnyi bafatwa nk’abatwaye ibikombe byinshi ku mugabane w’uburayi mu gihe cy’imyaka 15 amaze akina yegukanye ibikombe birenga 40 mu makipe atandukanye nka Barcelona, Sevilla, Juventus, na PSG mbere yo gusubira mu gihugu aho akina mu ikipe ya Sao Paolo.

Afite tatouage icyenda zizengurutse umubiri we, igituza n’umubiri byanditseho amazina n’amavuko y’abana be, Daniel Jr na Victoria, mu gihe ifoto yuzuye ya nyina yerekanwa ku rutugu rwe rw’iburyo.

5. Kevin-Prince Boateng

Kevin-Prince Boateng ni umwe mu bakinnyi bamenyekanye ku mugabane w’uburayi aho yakiniye amakipe nka Las Palmas, Portsmouth, AC Milan, Sampdoria, Eintracht Frankfurt, na Barcelona ndetse no mu ikipe y’igihugu cya cya Ghana.

Boateng afite tatouage 33 ku mubiri we harimo iy’Intare afite ku kuguru kwe kw’iburyo igaragaza imyitwarire ye nk’intwari ndetse n’indi igaragaza inkomoko ye nk’umunyafurika iri ku kaboko ke k’ibumoso.

Uyu musore ukunda kugaragaza cyane ko akunda umuziki afite kandi ibishushanyo by’amanota y’umuziki ndetse n’ibikoresho bya muziki bitandukanye ku mubiri we .

6.Neymar

Neymar Junior ufatwa nk’umukinnyi uhenze mu mateka y umupira w’amaguru ku isi kandi ukurikije urwego rwe rwo kuba icyamamare n’amahirwe, ntibitangaje kuba uyu rutahizamu w’ikipe ya Brazil yarakwirakwirije ku mubiri we tataouage zirenga 40 .
Zimwe muri izo tatouage harimo iza amafoto ya mama we na Se ,umuhungu we Davi Lucca ,mushiki we, ndetse na Batman na Spiderman

Uyu Mushiki wa Neymar Rafaella n’imwe mu nshuti ze za hafi kuko nawe ubwe atangaza ko ariwe nshuti ye magara.

7. Zlatan Ibrahimovic

Zlatan Ibahimovic uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cya Suwede kuri ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru yashyizwe mu byamamare mu mupira w’amaguru inshuro nyinshi kuko yagiye abona ibihembo byinshi muri amwe mu makipe akomeye ku isi.

Uyu mugabo uzwiho kwihagararaho aherutse gushyira hanze igitabo yise ’Ndi Zlatan’, aho yatangaje ko mu mizo ya mbere yarwanyaga kwishushanyaho ariko bidatinze yaje kubatwa nabyo kandi hafi ya buri gice cy’umubiri we wo hejuru cyanditseho na wino

Ku kuboko kwe kw’iburyo, hari imibare yitwa "code ya Zlatan Ibrahimović". ivuga amatariki y’amavuko ya bamwe mu bagabo bo mu muryango we harimo se Sefik, Murumuna we witabye Imana Sapko, undi muvandimwe Aleksander ndetse n’amazina y abahungu be bombi Maximilian w’imyaka icyenda na Vince w’imyaka umunani y’amavuko . Mu gihe amazina yicyarabu y’abahungu be yanditse hejuru y’ukuboko kwe kw’iburyo.

Afite kandi inyuguti ya H ku kuboko kwe kw’ibumoso ishushanya umugore we Helena Seger, mu gihe hari kandi ishusho y’ikiyoka gitukura ku rutugu rwe rw’ iburyo yerekana imiterere ye y’intwali.

Zlatan avuga kandi kuri nyina na mushiki we ku ruhande rw’ibumoso kandi nk’uko abivuga, ashimangira ko kubishushanyaho ari ikimenyetso cyerekana ko begereye umutima we, mu gihe abagabo iburyo bagaragaza gushikama kw’abagabo bo mu muryango we.

8.Lionel Messi .

Rurangiranwa Lionel Messi ni umwe mu bakinnyi bamaze kwegukana ballon d’Or nyinshi aho amaze imyaka 15 akinira ikipe ya Fc Barcelona yagize uruhare rwo kuzamura iyi kipe kugeza ubu ikaba ifatwa muyakomeye kw’isi .

Uyu mukinnyi ukomoka mu gihugu cy’Argentine yishyizeho tatouage ye ya mbere mu 2012 kuva icyo gihe, nta wigeze amubuza kongera kuzishyiraho .

Byinshi mu bishushanyo bya Messi afite harimo ifoto ya nyina niyo tatouage ya mbere yashyize ku mugongo we , akagira iy’muhungu we w’imfura yishushanyijeho ku gikumwe cye cyo ku kiganza cy’ibumoso .afite kandi izina ry’umuhungu we wa kabiri Matteo, indi afite ni ya Yesu afite ikamba ry’amahwa.

Messi afite kandi Tatouage ya nimero 10 yambara muri Fc Barcelona , ndetse n’umupira w’amaguru byerekana urukundo akundamo ruhago.

9.Thierry Henry

Thierry Henry yabaye umwe muri ba rutahizamu bagacishijeho kw’isi mu ikipe ye y’igihugu ndetse no mu makipe ya Arsenal na Fc Barcelona aho yegukanye ibihembo bitandukanye harimo na umupira wa zahabu.

Henry yishushanyijeho inyubako ya Leta y’Ubwami ku kuboko kwe yerekena ibihe yagiriye muri New York Red Bulls, hari n’ishusho y’umukobwa we Tea, ndetse n’ikindi gishushanyo cya New York y’ ikiraro cya Brooklyn.

10 Djibril Cisse

Djibril Cisse ni rutahizamu wakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’uburayi nka Liverpool, Auxerre, Marseille, na Lazio, yegukanye igikombe cya Shampiyona hamwe na Merseysiders, mu gihe yanatwaye igikombe cya FIFA Confederations Cup hamwe n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Cisse nawe ni umwe mu bakinnyi bafite ibishushanyo byinshi ku mubiri we aho afite ibirenga 40 hafi ya hose ku mubiri we wose .

Afite amababa abiri y’abamarayika birabura ku mugongo, abana be, ibisobanuro by’imiryango ye ndetse ibindi bishushanyo byo guha icyubahiro bene wabo na abasekuru be ibyo byose bizengurutse umubiri we .

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO