Urutonde rw’ibibuga 10 binini by’indege kw’isi (Amafoto )

Uko isi igenda itera imbere mu bikorwa bitandukanye niko n’ikoranabuhanga ndetse n’ibikorwa remezo byiyongera kw’isi nkuko muribyo harimo n’ibijyanye n’ingedo zitandukanye haba ku butaka , mu mazi ndetse no mu Kirere muri iyi nkuru uyu munsi turagaruka ku ngendo zo mu kirere aho tugiye kubagezaho urutonde rw’ibibuga 10 binini kw’isi ndetse n’ibijyanye n’ingedo zikoreshwa indege.

Nkuko tubikesha IATA . ikigo mpuzamahanga gishinzwe ingedo zo mu kirere gitangaza y’uko muri uyu mwaka wa 2021 ingendo zo mu kirere ziteganyijwe bizanga na miliyari imwe na miliyoni Magana cyenda .

Ibi biterwa n’uko uko iminsi igenda ariko abakora ingendo zo mu kirere baba benshi aho bamwe baba batembera ibice nyaburanga bitandukanye bikaba byaratumye ibihugu bitandukanye kw’isi bifata gahunda yo kubaka ibibuga binini cyane bishobora kwakira indege nini ndetse n’umubare munini w’abagenzi.

Ku rutonde tugiye kubagezaho rw’ibibuga binini 10 kw’isi binini hagaragaraho ikibuga kimwe cy’indege cyo muri Afurika cyonyine.

Dore amafoto y’ibibuga by’indege binini kw’isi

1. King fahd International Airport

Ikibuga cy’indege cya King fahd International Airport nicyo kibuga kinini kw’isi kikaba icya gatatu mu bibuga by’ingede muri Arabiya Sawudite giherereye mu mujyaruguru y’iburengerazuba bw’umujyi wa Damman gifite ubuso bwa km² 780 z’ubunini kikaba cyakira abantu barenga miliyoni 4 cyafunguwe mu ugushyingo 1999.

2 .Denver International Airport

Ikibuga cy’indege cya Denver International Airport nicyo kibuga cya kabiri kw’isi gifite ubuso bwa km² 135.71 z’ubunini cyatangiye gukora mu mwaka 1995 gifite abakozi basaga 35.000 kiba gikoresha ingengo y’imari isaga miliyari 26 buri mwaka mu guhemba abo bakozi . cyabaye ikibuga cya mbere kw’isi mu kwakira abantu benshi aho cyakiriye abagenzi basaga miliyoni 58 mu mwaka wa 2016.
Denver International Airport niryo cumbi rya kompanyi z’indege za United Airlines,Frontier Airlines,ndetse na Southwesy Airlines.

3.Dallas/Fort Worth International Airport

Ikibuga cya Dallas/Fort Worth International Airport giherereye mu mujyi wa Dallas gifite ubuso bwa km² 69.63 ni kimwe mu bibuga byakira abagenzi benshi cyane kw’isi kuko kigwaho indege zivuye mu byerekezo bisaga 260 kw’isi hose .mu mwaka wa 2016 bivugwa ko ikibuga cya Dallas/Fort Worth cyakiriye abagenzi basaga miliyoni 65.6 .

4. Orlando International Airport

Ikibuga cy’indege cya orlando International Airport giherereye muri leta ya Florida ni icya kane kw’[isi mu bunini gifite ubuso bwa km² 53.83 ni igicumbi cy’indege za Frontier Airlines,Jetblue,Southwest .

5. Dulles international airport

Ikibuga cya Washington Dulles international airport nicyo kibuga cyagatanu kw’isi gifite ubuso bwa km² 48.56 ni icya gatatu mu bibuga bw’indege mu bibuga by’indege biri mu gace ka Baltimore Washington nyuma ya Ronald Reagan Washington national airport na Baltimore Washington international Airport.

6. Beijing Daxing international Airport

Ikibuga cy’indege cya Beijing Daxing international airport gifite ubuso bwa km² 47 cyubatswe mu mwaka wa 2019 ku gaciro ka miliyari 11.4 z’amadorali ,iki kibuga gifite agahigo ko kuba inyubako zanyu zubatse ahantu hangana n’ibibuga 98 by’umupira w’amaguru .

7.George Bush Intercontinental Airport

George Bush Intercontinental airport nicyo kibuga cya kabiri muri Amerika nyuma ya Chicago, Illinois na O’hare Intercontinental airport gifite ubuso bwa km² 40.51 .

8. Shanghai pudong International Airport

Ikibuga cy’indege cya Shanghai pudong International Airportgiherereye mu mujyi wa Shanghai mu gihugu cy’Ubushinwa gifite ubuso bwa km²39.88

9.Cairo International Airport

Ikibuga cy’indege cya cairo nicyo kibuga cyonyine cyo muri Afurika kiri kuri uru rutonde kuko gifite ubuso bwa km² 36.25 . iki kibuga mu gihe cy’intamabara ya kabiri y’isi yose cyakoreshwaga n’ingabo zirwanira mu kirere , iki kibuga nicyo gicumbi cya Egyptair na Nile Air zimwe mu ndege zikomeye zo muri icyo gihugu.

10.Suvarnabhumi international airport

Ikibuga cy’indege cya suvarnabhumi cyo muri Thailand gifiteubuso bwa km² 32.4 kikab aricyo kibuga kinini kiri mu mu majyepfo y’asia .kikaba ikibuga cya cyenda muri aziya cyakira abantu benshi aho muri 2016 cyakiriye abagenzi bagera kuri miliyoni 56.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO