Urutonde rw’ibihugu birimo abantu benshi bapfuye bagerageza kwifotora selfie bareba muri telefone

Kugeza uyu munsi wa none abantu ntibicwa n’indwara cyangwa impanuka zitunguranye kuko hari n’abapfa bazize izo bikururiye nk’abapfa bagerageza kwifotora bareba muri telefone amafoto bita selfie.
Ubwoko bw’aya mafoto bukunda gushyira mu kaga abantu bayifotora nk’abagerageza kwifotora bari hejuru ku dusongero tw’imiturirwa bagahanuka cyangwa abagerageza kwifotoreza mu mihanda ya gariyamoshi zikabagonga mu gihe bashaka guca uduhigo.
Imibare y’ibihugu n’abapfuye bagerageza kwifotora aya mafoto yakusanyijwe mu bushakashatsi bwakozwe na Carnegie Mellon University muri USA Report hagati y’umwaka wa 2014-2016.
Dore uburyo ibi bihugu bikurikirana:
1.Ubuhinde
Muri iki gihugu habaruwe abantu basaga 76 bapfuye bazize kwifotora bareba muri telefone bikabaviramo uburangare bwatumye bakora impanuka zikabatwara ubuzima.
2.Pakistan
Muri iki gihugu habarurwa abantu 9 bapfuye bazize kwifotora bareba muri telefone bikabaviramo uburangare bwatumye bakora impanuka zikabatwara ubuzima.
3.USA
Muri iki gihugu habarurwa abantu 8 bapfuye bazize kwifotora bareba muri telefone bikabaviramo uburangare bwatumye bakora impanuka zikabatwara ubuzima.
4.Uburusiya
Muri iki gihugu habarurwa abantu 6 bapfuye bazize kwifotora bareba muri telefone bikabaviramo uburangare bwatumye bakora impanuka zikabatwara ubuzima.
5.Ubushinwa
Muri iki gihugu habarurwa abantu 4 bapfuye bazize kwifotora bareba muri telefone bikabaviramo uburangare bwatumye bakora impanuka zikabatwara ubuzima.
Ni benshi bahitanwa no gupfa bagerageza kwifotoza bireba