Urutonde rw’ibiraro 10 birebire muri Afurika

Kuva mu gihe cy’abakoloni ibihugu bya Afrika byubatse ibikorwa remezo byinshi by’ubwikorezi kugira ngo byorohereze abantu n’ibicuruzwa mu nzira zo gukomeza kwiteza imbere.

Nkuko tubisabwa n’abasomyi uyu munsi turabageza urutonde rw’ibiraro 10 bya mbere birebire muri Afurika.

Dore urutonde rw’ibiraro 10 birebire muri Afurika

1. 6th October Bridge

Ikiraro cyitiriwe uwa 6 Ukwakira nicyo kiraro kirekire muri Afurika. Ikiraro giherereye i Cairo, cyubatswe ku ruzi rwa Nile gifite uburebure bwa 20.5km.

Ikiraro kigizwe n’umuhanda muremure cyambuka uruzi rwa Nili kabiri kuva mu nkengero z’iburengerazuba, iburasirazuba unyuze ku kirwa cya Gezira kugera Downtown Cairo.

Ikiraro cyitiriwe 6 Ukwakira nicyo gikoreshwa mu kugera ku Kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Cairo kuva mu mujyi. Kubaka ikiraro byatangiye mu 1969 birangira mu 1996.

2. Third Mainland Bridge

Ikiraro Mainland giherereye i Lagos muri Nigeriya nicyo cya kabiri mu burebure muri Afurika.

Iki kiraro cyatwaye ikamba ry’umugezi muremure ku mugabane kugeza ikiraro cyitiriwe iya 6 Ukwakira cyo mu misiri gifunguwe muri 1996.

Ikiraro cyatangiriye i Oworonshoki, kinyura mu nzira nyabagendwa ya Apapa-Oshodi n’umuhanda wa Lagos-Ibadan kikarangirira ku ihuriro rya Adeniji Adele ku kirwa cya Lagos.

Ikiraro Mainland gifite uburebure bwa kilometero 10.5 kandi cyubatswe na Julius Berger Nigeria PLC kikaba cyarafunguwe mu 1990.

3.Suez Canal Bridge

Iki kiraro nacyo kiri mu Misiri. Ikiraro cy’Ubunigo bwa Suez nicyo cya gatatu mu burebure muri Afurika, cyambuka umuyoboro wa El-Qantara.

Iki kiraro gihuza umugabane wa Afrika na Aziya kandi cyubatswe ku nkunga y’amafaranga yatanzwe n’ubuyapani.

Ikiraro cy’Ubunigo bwa Suez gifite uburebure bwa 3.9 kandi cyubatswe na Kajima Corporation.

4. Mozambique Island Bridge

Ikiraro cya Mozambique gihuza ikirwa cya Mozambike n’ubutaka kinyuze mu nyanja y’Ubuhinde.

Iki Ikirwa cyahoze ari umurwa mukuru wa gikoroni ya Portigal ya Afurika y’Iburasirazuba.

Ikiraro cya Mozambique Island gifite uburebure bwa 3.8km cyubatswe muri 1969.

5. Dona Ana Bridge

Ikiraro cya Dona Ana gifite uburebure bwa kilometero 3,6 cyambuka uruzi rwa Zambezi kiri hagati cy’imijyi ya Vila de Sena na Mutarara muri Mozambike.

Iki Ikiraro gihuza ibindi bice bibiri by’igihugu cyatangiye kubakwa nk’ikiraro cya gari ya moshi gihuza Malawi n’imirima y’amakara ya Moatize ku cyambu cya Beira.

6. Armando Emilio Guebuza Bridge

Ikiraro cya Armando Emilio Guebuza nacyo giherereye muri Mozambike no kwambuka uruzi rwa Zambezi, ni kimwe mu biraro birebire byo muri Afurika aho kiza ku mwanya wa 6.

Iki kiraro cyitiriwe uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Armando Guebuza, Ikiraro cya Armando Emilio Guebuza gifite uburebure bwa kilometero 2,37 na metero 16 z’ubugari gihuza intara za Sofala na Zambezia.


7. Qasr al-Nil Bridge

Ku mwanya wa karindwi ni ikiraro cya Qasr al-Nil giherereye hagati ya Cairo no kwambuka uruzi rwa Nili.

Ikiraro gihuza umujyi wa Cairo n’ikirwa cya Gezira n’akarere ka Zamalek.

Ikiraro cya Qasr al-Nil cyakozwe na Ralph Anthony Freeman cyubatswe mu byuma gifite uburebure bwa km 1.932. Ubusanzwe kitwaga Khedive Ismail Bridge.

8. Wouri Bridge

Ikiraro cya Wouri giherereye muri Cameroun gihuza Douala n’icyambu cya Bonaberi.

Ikiraro cya kilometero 1.8 cyubatswe mu myaka ya za 1950 na guverinoma y’abakoloni b’Abafaransa.

Iki kiraro gikoreshwa nk’ umuhanda ndetse nk’inzira gari ya moshi igana mu burengerazuba bwa cameroun. Ikiraro cya Wouri ubu kimaze imyaka 70.

9. Mkapa Bridge

Ikiraro cya Mkapa cya Tanzaniya gifite uburebure bwa metero 970 kiri ku mwanya wa cyenda kandi ni kimwe mu biraro birebire muri Afurika. Iki Ikiraro cyafunguwe mu 2003 cyitirirwa Perezida wa 3 w’igihugu Benjamin Mkapa.

Ikiraro cya Mkapa cyambuka uruzi Rufiji cyubatswe ku inkunga y’ikigega cya Koweti, OPEC, na Guverinoma ya Arabiya Sawudite binyuze mu nguzanyo ingana na miliyoni 30 z’amadolari.

10. Katima Mulilo Bridge

Ikiraro cya Katima Mulilo ni kimwe mu biraro birebire muri Afurika giherereye muri Zambiya ku ruzi rwa Zambezi.

Iki Ikiraro gifite uburebure bwa metero 900 cyafunguwe muri Gicurasi 2004.kugeza ubu ni umupaka uhuza Sesheke, Zambiya na Katima Mulilo yo muri Namibiya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO