Urutonde rw’ibyamamare 10 mu Bufaransa byakunzwe cyane ku myaka iri munsi ya 20

Mu myaka ya 1980 umuziki wo mu Bufaransa wari wiganje cyane mu bice bitandukanye ku isi aho abahanzi nka Vanessa Paradis Louane, Pierre Niney na Kev Adams n’abandi benshi bari bakiri bato bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu gukurura urubyiruko rwinshi.

Muri iyi nkuru, tugiye kubagezaho urutonde rw’abahanzi bo mu gihugu cy’ubufaransa bamamaye cyane bari munsi y’imyaka 20 kuko bigaruriye benshi mu rubyiruko rwo ku isi kubera amajwi yabo n’indirimbo bakoraga muri icyo gihe cyabo.

1. Johnny Hallyday


Uyu mugabo wakunzwe mu njyana ya Rock ni umwe mu baririmbyi bibirangirire bo mu gisekuru cyagacishijeho, akaba yaramamaye cyane ataruzuza imyaka 20 ubwo yasohoraga indirimbo L’idole Des Jeunes.

2.Sophie Marceau


Sophie Marceau uyu mukinnyi w’amafilime yamenyekanye cyane ku myaka 14 nyuma yaho yakinnye muri Filime yakunzwe cyane mu bufaransa yitwa “La Boum".

3. Vanessa Paradis


Vanessa Paradis yamamaye cyane mu mwaka wa 1987 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yabiciye bigacika cyane yise Joe le taxi icyo gihe yari akiri ingimbi kuko yari ataruzuza imyaka 20.

4. Lorie


Lorie ku myaka 20 nibwo yatangiye kwamamara cyane ku isi ubwo yashyiraga hanze Alubumu ye ya mbere yise "Près de toi" yakunzwe cyane n’urubyiruko kubera indirimbo z’urukundo zari ziyiriho .

5. Jenifer


Jenifer uyu mukobwa ubwo yuzuzaga imyaka 20 nibwo yashyize hanze indirimbo yakunzwe cyane mu bufaransa yise Au soleil.

6. Alizée


Uyu muhanzikazi yamenyekanye ku myaka 16 abikesheje indirimbo ye yise "Moi ... Lolita", yasohotse mu 2000.

7.Louane


Uyu mukobwa ukina Filime akanaba umuhanzikazi yamenyekanye cyane ubwo yashyiraga hanze indirimbo ya mbere yise ”Chambre 19" icyo yari yujuje imyaka 19 y’amavuko.

8. Lily-Rose Depp


Lily-Rose Depp ni umukobwa wa Vanessa Paradis na Johnny Depp, niwe umuhererezi mu muryango wabo uyu yamamaye akiri muto kuko ku myaka 16 y’amavuko yari yatangiye gukina filime ibintu akomora ku babyeyi be.

9. Kev Adams


Uyu munyarwenya wo mu gihugu cy’ubufaransa ntiyategereje kugera ku myaka 20 kugira ngo yigarurire abakunzi b’urwenya kuko ubwo yari afite imyaka 19 gusa yari yaramaze kwamamara cyane ku mateleviziyo yo muri icyo gihugu.

10. Shy’m


Uyu mukobwa mu mwaka 2006 nibwo yatangiye kwamamara cyane ubwo yari amaze gushyira hanze alubumu ye ya mbere yise Femme de Couleur icyo nibwo yaragiye kuzuza imyaka 20.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO