Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Uyu munsi gutunga byinshi ntibisobanuye gusesagura kuko hari bamwe mu baherwe bakomeye ku isi bambara umwenda umwe abandi wabasura ukijyana amafunguro kuko nta n’urumiya rubavaho.
Uyu munsi twaguteguriye ibyamamare bigira imyitwarire itangaje benshi bita ubugugu ku rwego rwo hejuru.
1.Michael Jordan
Uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi b’ibihe byose ba Basketball akaba n’umwe mu batunze agatubutse ariko agashinjwa ko nta n’urumiya rumuvaho.
Iyo yasohokeye muri resitora zikomeye ngo ni umwe mu badakunze gutanga amafaranga y’ishimwe aho iyo agupfuye agasoni aguha Amadolari 5$ mu gihe ibindi byamamare bishobora no gutanga Amadolari 100$.
2. Leonardo DiCaprio
Uyu mugabo ni umwe mu byamamare bikomeye muri sinema no mu bikorwa byo kubungabunga isi aho nibura akunze kugira imyitwarire itangaje nk’aho atega indege zisanzwe zihendutse mugihe ibindi byamamare byo binagenda mu ndege bwite cyangwa izo bakodesha.
3.Mark Zuckerberg
Uyu mugabo niwe washinze Metaverse ibarizwamo Facebook, Facebook Messenger, WhatsApp na Instagram. Uyu mugabo atunze agatubutse ariko akunze kugaragara mu bwoko bumwe bw’umupira wa kaki akunda kwambara ndetse gusohokera ahantu hahenze agatanga amafaranga y’ishimwe ku bamwakiriye ngo si umuco we kuko atabifata nk’itegeko nanone.
4.Ed Sheeran
Ed Sheeran ni umwe mu bahanzi bakomeye mu Bwongereza no ku isi, Gusa igitangaje ni uko uyu muririmbyi azwiho kugura ibicuruzwa byagabanyirijwe igiciro ku masoko yo kuri murandasi ndetse kuri we ngo kujya ku mazi kurya ubuzima n’amafaranga birutwa no kwicara iwe mu rugo agacana televiziyo akareba filime.
5.Warren Buffet
Warren Buffet ni umwe mu batunze akangari k’Amafaranga ariko nanone akagira imico benshi bita ubugugu bukomeye. Uyu mugabo mu rwego rwo gukomeza kwizigamira yanze kugurira intebe nshya abana be ahubwo ahitamo gukodesha izishaje ndetse utubati two kubikamo imyenda aduhindura igitanda cy’abana murwego rwo kanga kugura ibishya byabugenewe.
Uyu mugabo iyo yagize uruzinduko rumusaba kujya muri Hoteli, Inshuti iyo zimusuye azisaba kwizanira ibyo kurya no kunywa kuko adashobora kubagurira amafunguro uko byagenda kose ndetse aracyatuye mu nzu yaguze mu 1958 ndetse akagenda mu modoka ishaje ihendutse azatwara ubuzima bwose.
6.Jessica Alba
Icyi cyamamare muri sinema cyakunze kuvugwa ko atajya agura intebe n’utubati bishya kuko ngo biba bihenze kandi adashaka gutakaza amafaranga menshi, We ahitamo kugura ibishaje akabivugurura bigendanye n’ibyifuzo by’inzu ye.
Ese Koko ibi byamamare bigira ubugugu nk’uko byabishinjwe n’abantu benshi ?
Ubona hari icyo twabigiraho ?