Urutonde rw’ibyamamare bitemera ko Imana ibaho

Abantu benshi ku isi usanga bagira amadini cyangwa amatsinda babarizwamo aho basenga Imana bavuga ko ari yo mugenga w’isi n’ibiyiriho byose ndetse abandi ugasanga basenga ibishushanyo bibaje bakabyita Imana zabo, hakaba n’abandi basenga amatungo nk’inka gusa ku isi nanone hari umubare munini w’abantu batizera ko Imana ibaho ndetse ntibagira n’idini na rimwe babarizwamo.

Ikintu gitangaje ni uko muri aba bantu benshi batizera Imana harimo ibirangirire n’ibyamamare bikunzwe n’umubare w’abantu benshi cyane ku isi ku buryo hari n’abakinnye muri filime bahabwa akazi ko gukina ari Imana ariko mu buzima busanzwe bakaba batizera ko Imana ibaho.

Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ku byamamare bikomeye ku isi byatangaje ko bitizera ko Imana ibaho ndetse igitangaje ni uko uri busange ari abantu usanzwe ukurikira kandi ukunda.

1. Angelina Jolie

Angelina Jolie yavutse tariki 4 Kamena 1975, avukira Los Angeles, California muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 46 y’amavuko.

Angelina Joelie ni icyamamare ku rwego rw’isi muri sinema aho ari umukinnyi wa filime, akanazitunganya (filmmaker) ndetse akaba n’uharanira uburenganzira n’imibereho myiza y’ikiremwamuntu.

Angelina Jolie ni ibihembo byinshi yagiye abona mu mwuga wa sinema aha twavuga nk’ibihembo bya Academy Awards aho amaze kwegukana ibihembo bisaga 3 ndetse ni kenshi yagiye aca agahigo ko kuba ari we mukinnyi wa mbere uhembwa agatubutse muri Hollywood.

Mu kiganiro Angelina Jolie yagiranye n’ikinyamakuru cya People Magazine, yavuze ko nta dini na rimwe agira abarizwamo, gusa akizera ko hari ikindi kintu gifite ububasha buhambaye ariko cyitari Imana abenshi basenga.

2. Morgan Freeman

Morgan Freeman yavutse tariki ya 1 Kamena 1937, avukira Tennessee muri leta zunze ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 84 y’amavuko.

Uyu mugabo ni icyamamare ku rwego rw’isi muri sinema aho ari umukinnyi wa filime, akaba n’umuyobozi wa filime bitewe n’ukuntu asanzwe afite ijwi ryiza, ni kenshi bagiye bamwifashisha muzindi filime akavuga inkuru humvikana ijwi rye gusa (narrator mu ndimi z’amahanga).

Uyu mugabo yagaragaye muri filime yiswe “Bruce Almighty’’ iyi filime ikaba yarasohotse mu mwaka w’2003, aho Morgan Freeman bamuhaye akazi ko gukina muri iyi filime ari Imana ariko igitangaje ni uko mu buzima busanzwe Freeman atemera ko Imana ibaho. Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cya The Washington Post, Freeman yavuze ko Imana ari ikintu abantu baremye.

3. Howard Stern

Howard Stern yavutse tariki 12 Mutarama 1954, avukira i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 67 y’amavuko.

Uyu mugabo ni umunyarwenya, agakora mu bitangazamakuru bitandukanye ndetse akaba n’umwanditsi w’ibitabo.

Howard Stern yamenyekanye cyane kubera ibiganiro yakoraga kuri radiyo hagati y’imyaka y’1986-2005 ndetse nanone amenyekana cyane ubwo yakoraga kuri televiziyo, gusa abantu benshi bamuzi nanone nk’umwe mu bacamanza bagize akanama nkemurampaka mu marushanwa yo gushakisha impano azwi nka AGT (America’s Got Talent) aho yagiye ayagaragaramo inshuro nyinshi.

Uyu mugabo nawe ni umwe mu byamamare bikomeye cyane byo mu ruganda rwa sinema y’Abanyamerika yitwa Hollywood, wagiye avuga kenshi ko atizera Imana.

4. Brad Pitt

William Bradley Pitt wamamaye cyane ku izina rya Brad Pitt yavutse tariki 18 Ukuboza 1963, avukira i Shawnee muri Oklahoma, Leta zunze ubumwe za Amerika, ubu afite imyaka 58 y’amavuko.

Brad Pitt yamamaye cyane nk’umukinnyi wa filime ariko nanone agatunganya filime. Uyu mugabo yegukanye ibihembo byinshi muri sinema harimo ibihembo bibiri bya Golden Globe Awards hamwe n’igihembo cya Academy Award bamuhaye nk’umukinnyi mwiza ndetse hiyongeraho n’ikindi gihembo yahawe na Primetime Emmy Award nk’umwe mu batunganya filime beza bitewe na filime yari yakozwe na kompanyi ye itunganya filime yitwa Plan B Entertainment.

Mu kiganiro yagiranye na Bild.com, Brad Pitt yavuze ko atizera Imana. Yatangaje ko atizera ko Imana ibaho ku ijanisha rya 20% naho akavugako 80% bisigaye bingana n’ibintu tudashobora kumenya ku mibereho n’amateka y’Imana kuko tuyibwirwa mu bitabo gusa, byose wabiteranya bikangana n’100% ryo kuba atemera ko Imana ibaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO