Urutonde rw’ibyamamare byagiye byiyahura bitewe no kwiheba

Iyo kenshi abantu bavuze ibyamamare benshi bumva ibisata bitandukanye birimo sinema, Umuziki, umupira w’amaguru… Nubwo kenshi tubona ibyamamare bibayeho neza burya biri no mu bantu kw’isi akenshi bakunda kurangiza ubuzima bwabo nabi cyane kugeza aho bamwe bahitamo kwiyambura ubuzima bitewe n’ibibazo baba barahuye nabyo.

Muri iyi nkuru twifuje kugeza ku basomyi ba Genesisbizz urutonde rw’ibyamamare muri muzika no muri sinema byari bibayeho mu buzima bwiza cyane ariko bikaza gufata icyemezo cyo kubwiyambura.

Ubusanzwe ku i tariki 10 Nzeri buri mwaka ni umunsi wahariwe kwirinda kwiyahura ku isi hose. Nubwo habaho ubwo bukangurambaga bwo kubyirinda hari ababikora yewe barimo n’ibyamamare bikomeye ku Isi, hari abakoresheje ibiyobyabwenge hamwe n’indi miti yangiza ubuzima bwa muntu.

Dore urutonde rw’ibyamamare byagiye byiyahura

1. Lolo Ferrari: Mu gitondo cyo ku ya 5 Werurwe 2000 nibwo humvikanye inkuru mbi ko uyu muririmbyi ndetse akaba n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa yasanzwe n’umugabo we yapfuye nyuma yo kwitera imiti myinshi mu mubiri we.

2. Amy Winehouse: Uyu muhanzikazi bamusanze yapfuye mu nzu ye i Londres ku ya 23 Nyakanga 2011, ibizamini byo kwa muganga byerekanye ko uyu muhanzikazi yapfuye azize kunywa inzoga zirenze urugero.

3. Robin Williams: Ni umukinnyi wari ukunzwe na benshi muri filime ze z’urwenya, yitabye Imana ku ya 11 Kanama 2014 azize kwiyahura nyuma yo kugira ikibazo cyo kwiheba bikabije.

4.Dalida: Uyu mukinnyi wa Sinema n’amakinamico yarakunzwe cyane biza kugera aho abantu batakimukunze bimutera kwiheba kugeza ubwo yafashe icyemezo cyo kwiyambura ubuzima tariki ya 3 Gicurasi 1987.

5.Kurt Cobain: Umuyobozi w’itsinda rya Nirvana, Kurt Cobain yamaze igihe kinini ahanganye n’ibiyobyabwenge. Yabonetse yapfiriye mu rugo rwe rwa Seattle ku ya 5 Mata 1994. Icyateye urupfu rwe ni ukwiyahura nyuma yo kunywa ikiyobyabwnge cya kokayini inshuro nyinshi ibintu byamuteye kwiheba.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO