Urutonde rwa Telefoni 10 zagurishijwe cyane muri Afurika

Muri iki gihe ikorabuhanga rikataje kw’isi cyane cyane mu bijyanye n’itumanaho biragoranye kumenya ubwoko bwa Telefoni ngendanwa zagurishijwe cyane, gusa amakuru atandukanye avuga ko ubwoko bwa telefoni za Apple zizwi nka Iphone buza ku mwanya wa Mbere ndetse bugakurikirwa na Samsung arizo zigurwa cyane.

Nubwo benshi baziko izo telefoni arizo zikunzwe cyane kw’isi watungurwa no gusanga atarizo za mbere zaguzwe cya ku mugabane w’Afurika, aho izo mu bwoko bwa Tecno arizo zakoze ibitangaza mu gihe, ubu bwoko bwa telefoni butanzwi na benshi kw’isi butari mu icumi za mbere zaguzwe cyane ariko ku mugabane w’afurika niyo iza ku mwanya wa mbere.

Ibi biratandukanye cyane kuko kubera ubushobozi bw’abanyafurika benshi batabasha kuba bagura telefoni za Apple cyangwa Samsung bituma Techno ifata umwanya wa mbere kubera igiciro cyayo kiri hasi ugereranyije nizo zindi.

Nubwo ibigo byinshi byahuye n’ikibazo cy’amafaranga ndetse n’icyorezo cyatumye ubukungu bw’ibihugu bimwe bihungabana, sosiyete ya Tecno yo ntiyigeze ihungabanywa cyane nibyo bibazo ahubwo yakomeje gukora ibicuruzwa biciriritse ugereranyije n’andi masosiyete byatumye kugeza ubu ariyo ifata umwanya wa mbere muri Afurika.

Dore urutonde rwa telefone 10 zagurishijwe cyane muri Afrika muri 2020

1) TECNO
2) SAMSUNG
3) ITEL
4) HUAWEI
5) INFINIX
6) XIAOMI
7) OPPO
8) APPLE
9) NOKIA
10) REAL ME

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO