Uruyuki rwo mu ishyamba rwitendetse kuri Lacazette ruramuzengereza

Ikinyamakuru cya ESPN cyatangaje ko uwahoze ari kapiteni w’ikipe ya Arsenal kuri ubu ukinira ikipe ya Lyon bwana Lacazette yarumwe n’uruyuki rwo mu ishyamba kugeza aho byamugizeho ingaruka bikaba bishoboka ko yasiba umukino ikipe ye ifite.

Alexandre Lacazette,birashoboka cyane ko atazaboneka ku mukino ikipe ye ifitanye na Feyenoord kubera kwibasirwa n’urwo ruyuki.

Ikipe ye ya Olympic Lyonnais igomba gukina na Feyenoord ku cyumweru mu mukino wo gukomeza imyiteguro yo kwitegura umwaka w’imikino.

Ntabwo bikunze cyane kumvikana ko umukinnyi ukomeye ashobora kurumwa n’inzuki kugeza asibye umukino runaka gusa uyu musore byitezweko agomba gusiba umukino bazakina.

Hategerejwe kureba niba Lacazette azashobora gukora imyitozo kuko yabuze mu yakozwe kandi hasigaye iminsi itatu ngo umukino ube.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO