Urwishe ya Nka! Uwafungishije Davis D atumye Kwizera Olivier yirukanwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu

Umunyezamu Kwizera Olivier yirukanwe mu mwiherero w’ikipe y’igihugu Amavubi nyuma y’amashusho ye yagiye hanze agirana ikiganiro ’Live’ kuri Instagram na Manzi Shallon wigeze gufungisha abahanzi barimo Davis D.

Mu ijoro ryakeye nibwo uyu munyezamu wahamagawe mu ikipe y’igihugu benshi batabyemeranywaho bitewe n’ibihe yari amazemo iminsi, yakoranye ikiganiro n’uyu mukobwa.

Iki kiganiro byatangiye uyu mukobwa ari we uri live, aririmba nyuma Kwizera Olivier amusaba ko bafatanya (join), undi arabyemera bakomeza kuririmba.

Ibi byatumye abantu bongera kwifatira ku gahanga uyu munyezamu uri mu mwiherero w’Amavubi bitaravuzweho rumwe, hari nyuma yo gufungwa azira ibiyobyabwenge, ndetse na nyuma yo gufungurwa ahita asezera ruhago, yaje kwisubiraho ku cyemezo cye ari nabwo yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu.

Amakuru ava mu ikipe y’igihugu avuga ko umutoza Mashami Vincent yahise amwirukana burundu cyane ko ari we wari wamuhaye amahirwe nyuma yo gusezera umupira w’amaguru afunguwe.

Ku wa 6 Nyakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamuhanishije igifungo cy’umwaka umwe usubitse nyuma y’uko we na bagenzi be barindwi bahamijwe icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi mu gihe kuri uyu wa 22 Nyakanga, ari bwo yatangaje ko atazakomeza gukina umupira w’amaguru kuko hari ibindi agiye gukora.

Ku wa 12 Kanama 2021, yareruye avuga ko yisubiyeho. Mu magambo ye yijeje Abanyarwanda ko atazongera kubatenguha, ngo asubire mu makosa yahozemo.

Shalon na Kwizera Olivier baraye inkera kuri Instagram

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO