Bill Gates ushinjwa kuba nyirabayazana wa COVID-19 nawe yamugezeho

Umuherwe Bill Gates uri no mu bakomeye ku isi,yamaze nawe kwandura COVID-19 nyuma y’uko benshi bakomeje kumushinja kuba ariwe ushobora kuba yarabaye intandaro y’iki cyorezo ku isi biciye mu kurushaho gushaka amafaranga ngo akomeze ayobore abaherwe bo kwisi bahanganye nawe.

Uyu mugabo ni kenshi yakunze kumvikana cyane aburira abantu hirya no hino ku isi asa naho ateguza icyorezo cya COVID-19 ndetse nyuma yuko bibaye abenshi bahise bashinja uyu mugabo kuba ariwe ntandaro ya COVID-19 ku isi.

Uyu mugabo washinze ikigo gikomeye ku isi cyitwa Microsoft cyanamamaye bikomeye byatunguye benshi ubwo yacaga ku rukuta rwe rwa Twitter agira ati’’ Nanduye COVID-19,mfite ibimenyetso by’iki cyorezo ndetse ndimo gukurikiranwa n’abaganga,ndetse ngiye no kujya mu kato kugeza nongeye kumea neza.

Muri Mutarama mu mwaka wa 2022, umuryango wa Bill Gates na Melinda Gates watanze amafaranga y’umurengera mu gukomeza gufasha abatuye isi guhangana n’icyorezo cya COVID-19 ku isi.

Magingo aya Bill Gates abarirwa mu baherwe bakomeye ku isi batunze amafaranga menshi akesha ikigo cye Microsoft.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO