Urwishigishiye ararusoma umusore n’umukunzi we biganye Jack na Rose bo muri TITANIC umwe ahita ahasiga ubuzima

Umusore wo muri Turkey ubwo yari kumwe n’umukunzi we yagerageje kwifotoza yiganye Jack na Rose bo muri filime ya Titanic birangira bombi bahanutse bagwa mu mazi maze uyu musore ahita ahasiga ubuzima.

Uyu musore n’umukobwa bakundana bari mu bwato bwitwa Izmit Marina
ndetse ibi byabereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’igihugu cya Turkey mu Ntara yahitwa Kocaeli.

Abazi neza Filimi ya Titanic yasohotse mu 1997,bibuka agace karimo Jack azamura umukunzi we Rose hejuru ku bwato akamujya inyuma bakarambura amaboko

uyu musore nawe yifuzaga ko we n’umukunzi we babigenza gutyo gusa ntibyabahira birangira ahasize ubuzima nyuma yo kumugeraho bagasanga yashizemo umwuka.

Uyu musore n’uyu mukobwa bakomoka mu gihugu cya Turkey, ndetse bari bagiye mu misozi y’ubwato kugirango bifotoze ubwoko bw’ifoto bwita King of World ndetse iyi foto yafatiwe muri filimi ya Titanic.

Uyu nyakwigendera yitwa Furkan Ciftci yari kumwe n’umukunzi we Mine Dinar,
ndetse aba bombi banganya imyaka kuko bafite imyaka 23.

Ciftci yararohamye mu gihe Mine Dinar yarokowe nyuma y’iyi mpanuka yabaye ku cyumweru gishize.

Abarobyi babonye bombi baguye bihutira gutabara, bakiza Mine nyuma yo gufata ku nkoni yo kuroba.

Uyu mukobwa Mine we yajyanywe mu bitaro na ambulance mu gihe umubiri wa Ciftci wakuwe mu nyanja yapfuye n’itsinda ry’abahanga mu kwibira nyuma y’amasaha abiri arohamye.

Amashusho ya CCTV yerekanaga ibihe bya nyuma by’aba bombi bari kuroba mbere yo kwigira inama mbi yabyaye ibibazo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO