Chris Brown yisanze agomba kwishyura akayabo k’amafaranga nyuma yo kwerekana...
- 31/01/2023 saa 12:56
Nyuma yo kumara igihe kinini bataganira umunyamideri Kim Kardashian n’uwahoze ari umugabo we Kanye west bongeye guhuza urugwiro biratinda
Kuri sitade ya SoFi mu gace kitwa Inglewood haberaga umukino wagombaga gukinwa n’umuhungu wa Kanye West na Kim Kardashian witwa Saint bituma ababyeyi be bongera guhura ndetse bahuza urugwiro biratinda.
Aba bombi bahuye mu mukino w’amateka aho umuhungu wabo Saint yagombaga guhagarariramo ishuri rye ku mukino wa nyuma.
Kim Kardashian yagaragaye ari kumwe ka Kanye West ibiganiro bimeze neza ndetse bari kumwe n’umwana wabo w’imfura North West.
Kuva Kim na Kanye bahabwa gatanya ni ubwa mbere bagaragaye bahuje ibiganiro ndetse ukabona bishimye bikomeye.
Kim Kardashian yongeye guhuza urugwiro n’uwahoze ari umugabo we Kanye West ubwo bari bagiye gushyigikira umwana wabo Saint.