Ushobora kubicira inyeri kandi ari urukonda dore impamvu zishobora kugutanya n’uwo mwashakanye ubyita imikino

Mu minsi ya none usanga ingo nyinshi zubatse ku musenyi ndetse ugasanga abashakanye ntibumvikana bitewe n’impamvu zimwe na zimwe kandi bari bakwiye gufata umwanya bagakemura ibyo bibazo gusa usanga hari igihe umwe atabonako ari ibintu bikomeye ugasanga urugo rurasenyutse babigiraga imikino.
Niba wubatse ukaba ufite urugo dore impamvu 4 zishobora kugutanya n’uwo mwashakanye.
1.Kwitana ba mwana mugahorana intonganya
Abashakanye usanga kenshi na kenshi hari igihe iyo habonetse ikosa mu rugo bose batangira kwitana ba mwana bigatuma nta numwe ushobora kwemera ko ariwe nyirabayazana ahubwo ugasanga barimo gutongana bidashira niba rero umwe mu bashakanye adashonbora guca bugufi ngo yemere ikosa ahubwo intonganya akaba arizo zihabwa intebe menya ko urugo rwanyu rwubatse ku musenyi.
2. Kutagira ibanga mu bijyanye n’urugo rwanyu
Rimwe na rimwe hari igihe usanga umwe mu bashakanye aba atagira ibanga ahubwo ugasanga akunda gushyira amabanga y’urugo hanze ndetse ibi bituma iyo mugenzi we abimenye bishobora kumwereka ko burya uwo bajya inama adashobora kugira ibanga ndetse ibi bishobora kuba impamvu ikomeye yatera kuba abashakanye batandukana imburagihe batubatse urugo rwabo uko babyiyemeje.
3.Kutizera uwo mwashakanye ahubwo ukumva amabwire
Iteka ni byiza ko abashakanye bizerana ndetse bakirinda guha umwanya ba kazarusenya rimwe na rimwe usanga amagambo atubaka ahubwo arasenya rero iyo umwe mu bashakaknye akunda kumva amabwire bishobora kuba impamvu ikomeye yatuma mugenzi we amuzinukwa ndetse bakaba batandukana.
4.kudahana umwanya ngo mujye inama
Ubusanzwe usanga muri iyi minsi akazi karatwaye cyane abantu kuburyo no kubona umwanya wo kuganira biba ikibazo gusa niba ari uku bimeze menya ko atari byiza, ni ngombwa ngo hashakwe umwanya hagati y’abashakanye wo kuganira kwitarambere ry’urugo rwabo muri rusange bityo ni naho bazaboneraho umwanya wo guhugurana no kwiyunga kubitagenda neza.