Utabusya abwita ubumera Eto’o mu mujinya w’umuranduranzuzi yarakariye abakinnyi ba Cameroun bananiwe Kunyagira Uburundi

Samuel Eto’o Fils yababajwe bikomeye n’intsinzi ntoya y’igitego 1-0 mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika yatumye Perezida wa FECAFOOT,Samuel Eto’o arakarira cyane abasore b’ikipe y’igihugu ya Cameroon bitewe n’uko bitwaye imbere y’u Burundi.

Kuri uyu wa kane,Kameruni yatsinze u Burundi igitego 1-0 mu mukino utari uryoheye ijisho aribyo byatumye Perezida wa federasiyo ya Kameruni,Eto’o arakara ndetse ababwiza ukuri bageze mu rwambariro.

Mu mukino wabo wa kabiri w’amajonjora wo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika 2023, ikipe ya Cameroun , itarakinnye umukino wayo wa mbere na Kenya,yatsinze igitego 1-0 cya Karl-Toko Ekambi ku munota wa 31.

Imbere y’abakinnyi be I Dar Es Salam ,Samuel Eto’o yagaragaje ko atishimiye uko iyi kipe yageze muri kimwe cya kabiri cy’irangiza muri AFCON iheruka yakinnye imbere y’u Burundi.

Yagize ati“Ntabwo nishimiye,Ntabwo nishimye na gato"uku niko Eto’o yatangiye nk’ukobyagaragaye kuri videwo yashyizwe hanze na Federasiyo ya Cameroun.

Yakomeje ati "Muhagarariye ikipe y’igihugu ya Kameruni. Sinitaye kuri imbere yanyu, mugomba gukora akazi. Nararize imyaka myinshi, kuko twabuze mu bikombe by’isi, ariko nzi ikibazo nari mfite. Ibyo ntibizabaho igihe cyose nzaba ndi Perezida. Nafashe uyu mwanya kugira ngo mpindure ibintu,imyanya izaba ihenze. Nta muntu ufite umwanya wizewe muri iyi kipe. Niba ushaka kwambara umwenda w’iyi kipe, ukora akazi igihe cyose uyigezemo. Bitabaye ibyo, ntuzaze nzishima. Nzakinisha abana."

Uyu wahoze ari rutahizamu wa Barcelona yakomeje agira ati“Nakinnye hano imyaka 26,nzi icyo mutekereza muratekereza ko ndi umuswa, ariko nari mwiza cyane nicaye hano kandi nzi impamvu natsinzwe, nzabaha byose ndetse n’ubuzima bwanjye kugira ngo mube mu buzima bwiza,n’ubuzima bwanjye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO