Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi Chelsea na Liverpool zabaye ibitambo muri Primier League

Shampiyona y’igihugu y’Ubwongereza yakomezaga ku munsi w’ejo kuwa Gatandatu aho mu mikino yabaye amakipe yatunguwe ku buryo bukomeye cyane ikipe ya Liverpool itsindwa na Leeds ndetse Chelsa nayo isuzugurwa na Brighton.
Ntabwo byari byoroshye ku ruhande rw’umutoza Jurgen Klopp dore ko hari hashize igihe kinini adatsindirwa ku kibuga Anfield gusa ku munsi w’ejo yagowe bikomeye n’ikipe ya Leeds United ibasha gukura intsinzi kuri The Reds.
Nunez yahushije ibitego byabazwe
Uyu mukino ubwo wakinwaga rutahizamu Darwin Nunez waguzwe akayabo k’Ama Pound yahushije ibitego bitagira ingano bituma benshi batangira kumushidikanyaho dore ko kuva uyu rutahizamu yahagera arangwa no guhusha cyane ibitego ku buryo bukomeye.
Leeds yasuzuguye Liverpool ku kibuga cyayo
Uyu mukino warangiye ikipe ya Leeds United itsinze bidasubirwaho ikipe ya Liverpool ibitego 2-1 ndetse bituma igitutu gikomeza kwiyongera ku mutoza Jurgen Klopp wa Liverpool aho benshi bavuga ko ikipe ikomeje kugira umusaruro muke ku mpamvu z’uko yarekuye umunya Senegal Sadio Mane.
Ntabwo ari uwo mukino wakinwaga kandi gusa kuko ku rundi ruhande ikipe ya Chelsea yasuzugurwaga bikomeye n’ikipe ya Brighton ndetse iza kuyitsionda ibitego bigera kuri 4-1.
Ni umukino watunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru dore ko umutoza wa Chelsea Potter yongeraga guhura n’ikipe yavuyemo mu minsi mike ishize.
Brighton yishimiye igitego
Ikipe ya Brighton yabashije gutsinda ikipe ya Chelsea ibitego bigera kuri 4-1 aho iyi kipe yagowe na Trosasard ukinira ikipe ya Brighton.
Trossard yagoye cyane Chelsea
Chelsea kandi yagaragaje kudashyira hamwe ndetse yaranzwe no guhuzagurika byatumye igenda yitsinda n’igitego.
Tottenham yatsinze hamana
Nyuma y’uko aya makipe yombi atakarije andi makipe arimo Tottenham nayo yatsinze kubwa burembe dore ko yaturutse inyuma ikishyura ibitego 2 yari yatsinzwe na Bournemouth umukino urangira ari ibitego bitatu bya Tottenham kuri bibiri bya Bournemouth.
Manchester City yicaye ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Leister City bigoranye
Ni mugihe kandi ikipe ya Manchester City idafite kabuhariwe Haaland yatsinze bigoranye ikipe ya Leicister City ku kibuga King Power Stadium igitego 1-0 cyatsinzwe na Kevin De Bruyne.
Kuri ubu hategerejwe imikino ibiri ikomeye harimo ugomba guhuza ikipe ya Manchester United na Westham hamwe n’umukino ugomba guhuza ikipe ya Arsenal igomba gukina n’ikipe ya Notingam Forest.