Utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi!Rwasamanzi nyuma yo kwiyunyuguza Libya atangaje amagambo akomeye

Umutoza w’amavubi mato y’abakinnyi batarengeje imyaka 23 Yves Rwasamanzi yatangaje ko nta kipe n’imwe y’igihugu yakwifuriza kuzahura nibyo yahuye nabyo.

Rwasamanzi Yves utoza ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 23, yavuze ko nta kipe y’igihugu yakifuriza kuzahura n’ibyo yahuye nabyo.

Rwasamanzi Yves yabivuze ubwio yaqri amaze gusezerera ikipe ya Libya akoze ibisa n’ibitangaza dore ko nta numwe wahaga amahirwe amavubi yabakiri bato.

Mu mukino ubanza ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yari yatsinzwe imvura y’ibitego 4-1 bituma abenshi biheba.

Nyamara mu mukino wo kwishyura ikipe yigihugu Amavubi yatsinze Libya ibitego 3-0 bituma ikomeza aho Amavubi agomba kuzahura na Mali.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Rwasamanzi Yves yabajijwe ku nzira igoye baciyemo ubwo bajyaga gukina umukino ubanza, avuga ko inzira banyuzemo nta muntu yayifuriza.

Yagize ati “Urakoze kuri icyo kibazo n’ubwo atari njye wakagombye kukibaza, wenda Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru [mu Rwanda] ni we wakagombye kugisubiza, gusa icyo nifuza , nifuza ko nta Kipe y’Igihugu yazongera guhura n’ibyo twahuye nabyo.”

Amavubi nyuma yo gusezerera Libya, tariki 20 Ukwakira azakina n’ikipe y’igihugu ya Mali mu mukino ubanza n’uwo kwishyura ikipe izasezerera indi izahita yerekeza mu gikombe cya Afurika.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO