Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Junior Multisystem wamamaye cyane mu gutunganya indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda kuri ubu arimo gusaba ubufasha kuko akeneye akayabo ka miliyoni 60 Frw kugirango abashe kwivuza indwara afite itamworoheye.
Hashize iminsi itari mike uyu mugabo atangaje ko afite ikibazo cy’uburwayi butamworoheye ndetse nyuma yo gucibwa akaboko bisa n’aho yakomeje kugira ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima bwe.
Ubusanzwe amazina nyakuri y’uyu mugabo yitwa Karamuka Jean Luc ndetse yamamaye ku izina rya Junior Multisystem ndetse yakoze indirimbo z’abahanzi batandukanye hano mu Rwanda barimo Butera Knowless,Urban Boyz n’abandi banyuranye.
Uyu mugabo ubwo yakoraga impanuka mu myaka ibiri ishize byamuviriyemo gucibwa akaboko ndetse nyuma y’aho yaje gufatwa n’uburwayi muri ako kaboko bituma abwirwa n’abaganga ko akeneye agera kuri Miliyoni 60 Frw kugirango azabashe kwivuriza mu gihugu cy’Ubuhinde.