Utuma buri munsi uba mwiza!Barack Obama yifurije isabukuru y’amavuko umugore ndetse biherekezwa n’amagambo afite icyanga cy’urukundo

Uwahoze ari perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Barack Obama yageneye umugore we Michelle Obama ubutumwa bukomeye ku isabukuru ye y’amavuko dore ko ku munsi w’ejo yuzuzaga isabukuru y’imyaka 59 ndetse yaboneyeho kumubwira amagambo anyura umutima kandi yuzuyemo umunyu.

Barack obama yatangiye abwira amagambo akomeye umugore we ndetse atangira amutera imitoma aho yamwibukije ko atuma umunsi we urabagirana.

Mu magambo ye uyu wahoze ayobora leta zunze ubumwe za Amerika yabwiye umugore we agira ati:Isabukuru nziza kandi utuma buri munsi uba mwiza komeza ugaragare neza!

Uyu wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabyanditse kuri twitter ye hamwe na instagram ku munsi w’ejo ubwo umugore yizihizaga isabukuru y’imyaka 59.


Obama n’umugore we michelle ni bamwe mu bantu bagaragarizanya urukundo rw’ukuri ndetse bakaba intangarugero mu rukundo dore ko bagiye kumarana ibinyacumi bigera kuri bitatu bari mu rukundo ruzira uburyarya.

Umwaka ushize ubwo Michelle Obama yuzuzaga imyaka 58 y’amavuko umugabo we Obama yatunguye benshi ubwo yamwitaga inshuti ye magara.

Icyo gihe kandi Michelle Obama nawe yaboneyeho kubwira abantu ko umubano we n’umugabo we Obama urushaho kugenda umera neza.


Ubusanzwe umugore wa Obama amazina ye yose yahawe n’ababyeyi yitwa Michelle LaVaughn Robinson Obama ndetse uyu yabaye umugore wa Mbere ufite inkomoko muri Afurika ubaye urubavu rw’umukuru w’igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Michelle yabonye izuba kuwa 17 Mutarama 1964 ndetse yavukiye Chicago, Illinois,muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afitanye n’umugabo we abana babiri arimo:Malia Ann Obama na Sasha Obama.


Barack Obama n’umugore we Michelle Obama bafitanye abakobwa babiri.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO