Uvuze ko nyir’urugo yapfuye siwe uba umwishe Lionel Messi hari ikintu yakoze gishengura imitima abakunzi ba FC Barcelona

Lionel Messi kuri ubu ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yashegeshe imitima y’abafana ba Barcelona nyuma yo gukunda( Like) ku butumwa umukinnyi Lautaro Martinez yashize kuri instagram ye yishimira igitego yaraye atsinze Barcelona.

Ibi byababaje abakunzi ba Barcelona nyuma yo guhagamwa n’ikipe ya Inter Milan bakanganya ibitego 3-3 ndetse bigatuma amahirwe bafite yo kuguma muri Champions League arushaho gukendera.

Ubusanzwe Lautaro Martinez nawe akinira ikipe y’igihugu ya Argentine ndetse ubwo yatsindaga Barcelona igitego cya Kabiri yashyize ifoto ku rukuta rwe rwa Instagram arangije yandikaho amagambo agaragaza ibiyishimo afite bituma Lionel Messi nawe akora Like ku ifoto ye gusa abakunzi ba Barcelona barakariye bikomeye Messi.

Uretse kuba Lautaro Martinez akinana mu ikipe y’igihugu na Lionel Messi basanzwe ari n’inshuti kuburyo bukomeye.

Bamwe mu bakunzi ba Barcelona bavuze ko Lionel Messi nta kiza abifuriza niba batsindwa akabishima hejuru.

Ikipe ya FC Barcelona ifite umwaku cyane kuko ishobora gutsindwa na Bayern Munich bikazaha amahirwe akomeye ikipe ya Inter Milan.

Nyamara nubwo abafana bikomye Messi hari amakuru avuga ko ashobora gusubira muri FC Barcelona mu gihe amasezerano ye azaba ageze ku musozo muri Paris Saint Germain.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO