Uwagonze umubyeyi wa Nick Minaj agiye kwibera mu buroko nyuma yo gukatirwa

Nyuma yo kugonga Se wa Nick Minaj bigatuma yitaba Imana kuri ubu umushoferi wabikoze nyuma yo guhamwa n’icyaha yamaze gukatirwa aho agiye kuba mu buroko.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo ubushinjacyaha bwahamije uyu mushoferi witwa Charles iki cyaha dore ko uyu mugabo yagongeye uyu mubyeyi ku kirwa cyitwa Long Island ho mu Mujyi wa New York muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Charles yemeye ko yakoze iki cyaha binyuze mugushaka guhunga no gusibanganya ibimenyetso, uyu mugabo yaciwe amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorari ndetse n’uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga ruhagarikwa mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Carol Miraj Nyina wa Nick Minaj ubwo yari mu Kiganiro n’Ikinyamakuru The New York Post yatangaje ko atigeze anyurwa n’igihano uwagonze umugabo we yahawe.

Mu mahgambo ye uyu mugore yagize ati"Ntabwo nishimiye igihano yahawe. Umwaka umwe n’igihano gito kidahuye n’icyaha yakoze cyo kwambura ubuzima umugabo wanjye".

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO