Uwagumiwe n’amenyo ahagamwa n’amazi Manchester United ibyayo bigeze I wa Ndabaga

Ikipe ya Manchester United igeze aharindimuka nyuma yo gusuzugurwa bikomeye n’ikipe ya Brighton ikayinyagira imvura y’ibitego 4-0.

Ntabwo ari ibintu bimenyerewe kubona ikipe ntoya isuzugura iyi kipe yiyubashye bikomeye cyane mu gihugu cy’Ubwongereza.

Nyamara abenshi baheruka inzira mu ki, ikipe ya Brighton byayisabye gusa iminota 60 yonyine itsinda iyi kipe ikunzwe cyane ku isi imvura y’ibitego 4.

Kuri ubu ikipe ya Manchester United ikomeje gushyiraho uduhigo tubi dore ko iyi kipe imaze gutsindwa imikino 5 yikurikiranya ariko yakiniye hanze y’ikibuga cyayo Old Trafford.

Ikipe ya Manchester United ikomeje guca muri ibi bihe bikomeye mu gihe iyi kipe yamaze gushyiraho umutoza mushya witwa Erik Ten Hag ukomoka mu gihugu cy’Ubuholandi dore ko agomba gutangira akazi muri iyi kipe muri iyi mpeshyi.

Nyamara ikipe ya Manchester United yirukanye umutoza Ole Gunnar Solskjaer mu kwezi kwa Nzeli umwaka ushize gusa n’ubundi uwamusimbuye bisa naho yasubije ibintu i Rudubi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO