Uwahoze akinira FC Barcelona ategerejwe I Kigali

Jose Bakero wigeze gukinira ikipe ya FC Barcelona ategererejwe i Kigali mu ruzinduko ateganya kuhakorera.

Umunya-Espagne, Jose Maria Bakero wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wabigize umwuga mu makipe nka Real Sociedad na FC Barcelona, biteganyijwe ko azagera mu Rwanda kuwa gatandatu tariki 05 Gashyantare 2022.

Ni mu ruzinduko rw’iminsi 9 azakorera mu Rwanda (5-14/02/2022) mu rwego rwo gufatanya na FERWAFA mu bikorwa biteza imbere umupira w’amaguru mu bushobozi bwe nk’umwe mu bashinzwe gushakira abakinnyi FC Barcelona (Scouting director).

FERWAFA ikaba yatangaje ko Bakero azagirana umwiherero n’abatoza b’amakipe y’Icyiciro cya mbere mu bagabo no mu bagore ndetse n’abagize ‘staff technique’ y’Ikipe y’Igihugu (Amavubi).

Azasura kandi amarerero y’umupira w’amaguru atandukanye ndetse anitabire imikino inyuranye ya Shampiyona mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Mu ruzinduko rwe, Bakero azasura Parike y’ibirunga ndetse na Parike y’igihugu y’Akagera, anasure urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mu rwego rwo guha agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyimenyayo byinshi.

José María Bakero Escudero w’imyaka 58, yari umukinnyi ukina hagati asatira izamu, aho yamenyekanye cyane ari muri Real Sociedad yakiniye hagati ya 1980 na 1988 nyuma aza no kuyitoza mu 2006, yakiniye kandi na FC Barcelona yabayemo hagati ya 1988 na 1996.

Bakero kandi yakiniye n’ikipe y’Igihugu nkuru ya Espagne hagati ya 1987 na 1994, ayitsindira ibitego birindwi mu mikino 30.

Perezida wa FERWAFA yabanje guhura na Jose Maria Bakero ubwo yari yagiye muri Espagne

Jose mu myaka ye ya kera mu kibuga.

Ni umwe mu bakinnyi bakanyujijeho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO