Uwahoze akundana na Jeniffer Lopez yahamije ko urukundo rwe na Ben Affleck rutazaramba

Noa wahoze akundana na Jeniffer Lopez yatangaje ko umubano wa Jeniffer na Ben Afflex udateze kuramba dore ko aba bombi bahoze bakundana na mbere hose nyuma bakaza gutandukana.
Jeniffer Lopez na Ben Afflex ubukwe bwabo buherutse kubera I Las Vegas mu buryo bukomeye cyane bw’ibanga ndetse nyuma y’ubukwe aba bombi bahise berekeza mu mujyi wa Paris mu Bufaransa mu kwezi kwa buki.
Gusa Ojan Noa wigeze gusezerana na Jeniffer Lopez mu mwaka wa 1997 ariko bakaza gutandukana nyuma y’amezi arindwi yatangaje ko batazarambana kuko ngo Jeniffer azamuhararukwa
Ubwo yaganiraga na Dail Mail Noa wahoze akundana na Jeniffer yavuze ko yatunguwe cyane no kubona Jennifer Lopez akora ubukwe na Ben Afleck.
Mu magambo ye yagize ati"Byarantunguye cyane kuko sinatekerezaga ko bahita bakora ubukwe ari bwo bari bakimara gusubirana".
Noa Ojani yatangaje ko byoroshye kuvuga ko aba bombi batazarambana aho ibyo ngo abishingira cyane ku mubare w’abagabo bamaze gutandukana na Jeniffer Lopez mu bihe bitandukanye.