Uwahoze ari umukunzi wa Michael Jackson Lisa Marie Presley yamaze gutabaruka ku myaka 54 y’amavuko aho yazize indwara y’umutima

Lisa Marie Presley wahoze ari umukunzi wa Michael Jackson yamaze gutabaruka aho yari afite imyaka 54 y’amavuko ndetse urupfu rwe rwemejwe na Nyina umubyara Priscilla.

Mu magambo yari yiganjemo akababaro gakomeye Nyina wa Lisa Marie Presley yagize ati:ndaremerewe cyane mu mutima kugirango mbamenyeshe ko umukobwa wanjye Lisa Marie Presley yatuvuyemo akaba atakibarizwa mu isiuyu mubyeyi yahamije aya makuru ku mugoroba w’ejo kuwa Kane.

Yari umugore ugira umuhate ndetse n’umurava mubo nigeze kumenya muri iyi Si,gusa dukeneye ko ahabwa icyubahiro mu gihe turimo gutegura umuhango wo kumushyingura mwarakoze cyane ku rukundo rwanyu n’amasengesho.

Mu gitondo cyo kuwa kane uyu mugore yafashwe n’umutima ahita yihutanwa kwa muganga nuko nyuma bitangazwa ko yamaze kwitaba Imana.




Lisa Marie Presley yahoze ari umukunzi wa Michael Jackson.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO