Uwahoze ari umunyabigwi muri Manchester United Rio Ferdinand yacyeje Cristiano Ronaldo nyuma yo kongera kurunguruka mu izamu

Uwahoze ari myugariro ukomeye cyane mu ikipe ya Manchester United ku ngoma ya Sir Alex Furgerson yacyeje bikomeye cyane Cristiano Ronaldo ubwo yatsindaga igitego cya 700 mu rugendo rwe rwose mu mupira w’amaguru.

Ibi Cristiano Ronaldo yabikoze atsinda igitego ku mukino United yakinaga na Everton aho baje gutsinda ibitego 2-1 ndetse yatsinze avuye ku ntebe y’abasimbura ubwo yari asimbuye Antony Martial.

Rio Ferdinand yashimagije Cristiano ndetse akomeza avuga ko uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko akuyeho urujijo ndetse ngo ntabwo akwiye gushidikanywaho.

Nyuma yo kwinjizwa mu kibuga ku munota wa 29 w’umukino byamusabye kumara iminota 15 mu kibuga maze ahita atsinda igitego ndetse uyu mugabo yarakishimiye cyane biratinda kubera uburyo yari akumbuye izamu.

Ferdinand yatangaje ko ibitego 700 Ronaldo amaze gutsinda biruta imikino yakinnye mu buzima bwe nka myugariro ubwo yatozwaga na Fugerson ndetse avuga ko ibi Cristiano yakoze bikwiye kumuhesha ikuzo rikomeye ndetse akaba yakurwa ku ntebe y’abasimbura kugirango arusheho gushyiraho uduhigo dutandukanye.

Kugeza ubu mu mikino mpuzamahanga Ronaldo amaze gutsinda ibitego 117 mu mikino 191 amaze gukinira ikipe ye y’igihugu ya Portugal kuva mu mwaka wa 2003.

Kugeza ubu dore uko amakipe akurikiranye mu gihugu cy’Ubwongereza muri Shampiyona Premier Leage

1 Arsenal FC 24
2 Manchester City FC 23
3 Tottenham Hotspur FC 20
4 Chelsea FC 16
5 Manchester United FC 15
6 Newcastle United FC 14
7 Brighton & Hove Albion FC 14
8 AFC Bournemouth 12
9 Fulham FC 11
10 Liverpool FC 10
11 Brentford FC 10
12 Everton FC 10
13 West Ham United FC 10
14 Leeds United FC 9
15 Crystal Palace FC 9
16 Aston Villa FC 8
17 Southampton FC 7
18 Wolverhampton Wanderers FC 6
19 Leicester City FC 4
20 Nottingham Forest FC 4

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO