Uwahoze arinda Drake yavuze uko bimera gukorana nawe aho yavuze ko ateye nk’imashini dore ko atajya aruhuka

Van Wyck, ni umwe mu bahoze ari abarinzi b’umuraperi Drake, Uyu mugabo yahishuye ko gukorana nawe byamuhaye isomo mu buzima yamwigiyeho ndetse avuga ko ari umuntu utajya ufata ikiruhuko.

Mu rugendo rw’imyaka isaga itandatu (6) uyu mugabo yarindaga Drake amanywa n’ijoro yahishuye ko yatunguwe cyane n’uburyo akora akazi ke ka buri munsi.

Van Wyck ubwe avugako nawe ari umukozi ndetse atajya afata akaruhuko, Gusa iyo yitegereje Drake uburyo akora we avuga ko ari ku rundi rwego.

Mu magambo ye yagize ati:" Drake ni kenshi twagendanye amanywa n’ijoro, akarara amajoro aririmba bugacya akongera, icyumweru cyigashira, ikindi bikagenda uko nta n’ikiruhuko afashe."

Yakomeje avuga ko Drake yamwigiyeho guhozaho no gukora cyane mu kazi ke ka buri munsi.

Kugeza ubu Drake amaze gukora imizingo y’indirimbo isaga irindwi (7), EP zisaga enye (4), Mixtape zirindwi (7) n’indirimbo (140) aho (81) muri zo yazifatanyije n’abandi bahanzi.

Van Wyck avuga uburyo yigiye byinshi kuri Drake

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO