Dore icyo imibare ivuga kuri Gabriel Magalhaes ufatwa nk’intare mu bwugarizi...
- 31/03/2023 saa 10:18
Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Ikipe ya Arsenal ikomeje nayo guhabwa amahirwe akomeye ku gikombe cya Shampiyona y’Ubwongereza ndetse n’umugabo wahoze atoza Manchester city Sven Goran Eriksson yahamije ko bishoboka cyane.
Siven Goran Eriksson wabaye umutoza wa manchester City n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza (3 Lions) yatangaje ko Arsenal y’uyu mwaka ikomeye ndetse avuga ko ayiha amahirwe akomeye cyane ku gikombe cya Shampiyona y’uyu mwaka bijyanye n’abakinnyi ifite.
Gusa uyu mugabo yakomeje avuga ko nanone ikipe ya Manchester City ifite nayo amahirwe akomeye kubera uburyo ifite abakinnyi benshi kandi bakomeye kuburyo buri mwanya ufite abakinnyi barenga babiri kandi bashobora kuwukina.
Kugeza aka kanya Arsenal iyoboye shampiyona aho ifite amanota agera kuri 27 ndetse ikaba irusha amanota 4 ikipe ya Tottenham na Manchester City ziyikurikiye.