Uwambaye neza ntagaragara nabi!! Ahubwo bazaze mbambike Ingwe – Rutangarwamaboko avuga ku Amavubi

Mbere y’uko ikipe y’igihugu Amavubi ihaguruka mu Rwanda yerekeza muri Cameroun mu mikino Nyafurika ihuza ibihugu ya CHAN yifotoje amafoto mu myambaro yakozwe na Moshions biteza ururondogoro ku mbuga nkoranyamabaga.

Bitewe n’uko imaze igihe idatsinda ibi byabaye nko kongera amazi mu muriro, bituma bamwe batangira kuvuga ko yigiriye mu butembere cyangwa se mu birori byo kumurika imideli.

Hari n’abatebyaga bati “Burya umunyeshuri w’umuswa niwe uberwa n’impuzankano.” Ibi byerekanaga ko benshi nta kizere bafitiye ikipe y’u Rwanda Amavubi mugihe Capiteni Tuyisenge Jacques we yijeje Abanyarwanda ko bazegukana iri rushanwa.

Muganga Rutangarwamaboko we ntabwo abyumva kimwe n’abo bagiye babaha urw’amenyo.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “Mbivugeho nk’Inzobere mu Muco & Ubuzima mu Imyizerere, Imyumvire, Imitekerereze, Imyitwarire & Imigirire:

Abaningura Amavubi mwoye ayo, Ijambo rirarema, mubatuke Intsinzi! Uwambaye neza ntagaragara nabi! Ahubwo bazaze mbambike #Ingwe n’Imondo, Intabonwa, Umwishywa bagangahuke bishyuke.”


Iyi niyo myambaro y’Amavubi yavugishije benshi

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO