Uwateguye filime ’Tom and Jerry’ yapfuye azize uburwayi

Uwateguye filime yakunzwe n’abatari bacye Tom and Jerry ‘Gene Deitch’ byemejwe ko yitabye imana ku myaka 95 y’amavuko azie uburwayi no gusaza.

Gene Deitch watwaye ibihembo biri ibya Oscar, yitabye imana ku munsi wo kuwa kane w’icyumweru gishize aho yaratuye mu murwa mukuru w’igihugu cya Czechoslovakia-Prague.

Umwe mu bakoranaga bya hafi n’uyu musaza wamamaye cyane mu gukora Tom and Jerry ‘Petr Himmel’ yatangarije ikinyamakuru The Associated Press ko Deitch yitabye imana mu buryo butunguranye.

Eugene Merrill Deitch wakunze kwiyita ‘Gene Deitch’ gusa yayoboye uduce 13 (13 episodes) twa filime ya Tom and Jerry ndetse anayobora uduce twinshi twa serie ya ‘Popeye’

Uyu mugabo wakunze gukora filime bakunze kwita iz’abana, dore ko ari amashusho bagendesha akavamo filime zikunzwe cyane n’abana, yatsindiye ibihembo bya Academy Awards, ndetse aba n’umwe mu bategura bene izi filime mwiza mu bihembo bya Munro byo mu mwaka wa 1960.

Tom and Jerry iri muri filime zamamaye cyane mu myaka yo ha mbere

Mu myaka ine yakurikiyeho Gene Deitch yongeye gushyirwa mu bihembo bya Munro inshuro ebyiri mu 1964 kubwa filime ye yitwaga ‘Here’s Nudnik’ ndetse na ‘How to avoid Friendship’.

Gene yari umwe mu bategura igiti cy’abo mu muryango wo muri Sidney, aho uyu musaza witabye imana ubusanzwe yakomokaga muri Chicago ariko akaza kujya I Prague 1959 aho yateganyaga kumarayo iminsi 10 gusa bikaza guhinduka.

Icyo gihe Gene yavugaga ko icyatumye adasubira iwabo muri Amerika, aruko yaje guhurira n’umukobwa mwiza, wanaje kuba umugore we kugeza magingo aya ‘Zdenka’ agahitamo kugumana nawe mu murwa mukuru wa Czechoslovakia.

Gene yitabye imana abana n’umugore we ndetse n’abahungu be batatu bo ku mugore we wa mbere banateye ikirenge mu cya papa wabo, aho kuri ubu aba bahungu bakora ikorwa bijyanye nibyo Se yakoraga bya Cartoon.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO