Uwatumiye Roza Muhando yamwishyuriye sheki ya baringa kuri hoteli yacumbitsemo

Umuyobozi w’irushanwa rya Rwanda Gospel Stars Live watumiye umuhanzi w’indirimbo ziramya ndetse zikanahimbaza Imana ariwe Roza Muhando ukomoka mu gihugu cya Tanzaniya mu gitataramo praise and worship live concert l ,Nzizera Aimable yamwishyuriye sheki itazigamiye nkuko bikomeje gutangazwa dore ko uyu muhanzi yari acumbitse muri Classic Hotel.

Ubuyobozi bw’iyi hoteli buvuga ko Roza Muhando n’ababyinnyi be bageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuwa 4 werurwe 2022, iki gihe haburaga iminsi ibiri ngo iki gitaramo gitangire kuko cyagombaga kuba kuwa 6 werurwe 2022 icyo gihe uyu muhanzi yahise yerekeza kuri iyi hoteli aho yari yateguriwe gucumbika muri iyo minsi 2.

ubuyobozi bw’iyi hoteli bukomeza buvuga ko uyu muhanzi n’ababyinnyi be bavuye muri iyi Hoteli kuwa 9 werurwe 2022 aho bagombaga kwishyurirwa amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana abiri na mirongo irindwi na birindwi(1,277,000) gusa kugeza icyo gihe ntabwo Nzizera wagombaga kubishyurira yari yabikoze.

Umuvugizi ushinzwe ibikorwa bya Classic Hotel bwana Nkundineza Jean Paul yatangaje ko ubundi umukiriya yishyura habura umunsi umwe ngo asohoke muri Hoteli gusa kuri Roza Muhando ntabwo ariko byagenze kuko we n’itsinda rye ririmo na Aimable ari we muyobozi wari wateguye iki gitaramo atari ko babigenje ahubwo batanze sheki ya baringa itazigamiye mu kwishyurira uyu muhanzi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO