Uwifuza kugura Album nshya ya Butera Knowless azajya yishyura Amadorali 6

Ku munsi w’ejo hashize nibwo umuhanzikazi Butera Knowless yashyize ku isoko Album ye ya gatanu yise ‘Inzora’ igizwe n’indirimbo 11. Ubu iri kugurishwa ku madorali atandatu.

Nyuma yo kuzenguruka mu bitangazamakuru bitandukanye uyu mubyeyi w’abana babiri afatanyije n’inzu imufasha mu bikorwa bye bya muzika Kina Music iyoborwa na Ishimwe Clément usanzwe ari umugabo we batangaje ibiciro by’iyo alubumu.

Iyi alubumu kugeza ubu yamaze kugezwa ku mbuga zisanzwe zigurishirizwaho umuziki aho batangaje ko uwifuza kugura iyi alubumu yose icyarimwe byamusaba byibura gutanga amadorali atandatu.

Uwifuza kugura indirimbo imwe bikagusaba idorali 1.29 ry’Amerika ni asaga 1269 y’Amanyarwanda.

Kuri iyi alubumu iriho indirimbo 11, hariho izo yakoranye n’abahanzi bo mugihugu cya Uganda barimo Ykee Benda na Navio naho mu bahanzi bo mu Rwanda bakoranye harimo abo babana mu nzu ya Kina Music aribo ’Nel Ngabo, Platini, Aline Gahongayire, Tom Close na Igor Mabano, Social Mula na King James.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO