Uwineza Rachel arashimira Richard Ngendahayo wamwemereye gusubiramo indirimbo ye

Uwineza Rachel ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yasubiyemo imwe mu ndirimbo z’umuhanzi Richard Nick Ngendahayo yitwa ijwi rinyongorera bitewe n’uko yakuze akunda uyu muhanzi byumwihariko muri iyi ndirimbo.

Uyu mukobwa avuka mu muryango wa Gikristo. Mukiganiro yagiranye na Genesisbizz yavuze ko yakunze umuziki kuva mu bwana bwe, bituma akurira mu rusengero aririmba muri Chorale kugeza we n’abavandimwe be bashinze itsinda rutwa PNP Family.

Ati "Ntabwo ryabashije kumara igihe kinini kuko muri 2014 ryaje guhagarara ariko kuko njye niyumvagamo uwo muhamagaro ndabikomeza."

Rachel yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza bya kinyamwuga mu mwaka wa 2017 yamenyekanye mu ndirimbo nka "Kubw’imbabazi zawe yakoranye na Rene Patrick ,Thank you for Loving me," n’izindi zitandukanye.

Abajijwe icyatumye aho kugira ngo akore indirimbo ye bisanzwe ahubwo agahitamo gusubiramo indirimbo ya Richard Nick Ngendahayo.

Yagize ati "Nakuze nkunda indirimbo ze ariko bigeze kuri iriya ndirimbo biba akarusho bitewe n’uko inyubaka. Nabanje kumusaba uburenganzira nawe arabinyemerera."

Yakomeje agira ati "Ndamushimira cyane, ni iby’agaciro cyane kuba yaranyemereye nkayisubiramo nk’indirimbo nakuze nkunda ndamusabira imigisa itagabanyije ku Mana."

Tugarutse ku muziki we wo guhimbaza Imana yatubwiye ko afite gahunda yo kwagura Ubwami bw’Imana abinyujije mu ndirimbo kugirango akomeze agende atanga ubutumwa bwiza.

Mu gusoza ikiganiro Rachel yasabye abahanzi bose aho bava bakagera baba abaririmba indirimbo zisanzwe tuzi nka secular ndetse n ‘abaririrmba izo guhimbaza Imana ko bose bahaguruka bagakorera hamwe uko bashoboye kugira ngo ibihangano byabo bikomeze bigaragare.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO