Uwinjije Filime ya Squid Game muri Koreya y’Amajyaruguru yakatiwe urwo gupfa abayirebye barafungwa
- by BONNA KUKU
- 25/11/2021 saa 11:49

Umugabo winjije flash disque iriho filime ya “Squid Game” muri Korea y’Amajyaruguru akayigurisha yakatiwe igihano cy’urupfu mugihe abo yayigurishijeho bakanayireba bo bagomba gufungwa burundu.
Byatangaje ko iyi flash disque yinjijwe muri Koreya y’Amajyaruguru iturutse mu Bushinwa. Umugabo wayinjije ayigurisha abanyeshuri nabo batumira inshuti zabo bareba iyo Filime yakorewe muri Korea y’Amajyepfo.
Leta ya Koreya y’Amajyaruguru yahanishije uwinjije iyi filime igihano cyo kwicwa arashwe, mu gihe umunyeshuri wayiguze yakatiwe gufungwa burundu.
Abanyeshuri barebye iyi filime bahanishijwe gukora imirimo y’ingufu mu gihe cy’imyaka itanu.
Mu mwaka 2020 Kore y’Amajyaruguru yashyizeho itegeko rikumira ibihangano biturutse mu bindi bihugu hagambiriwe gukumira ibyo muri Koreya y’Epfo,na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Impamvu y’indi muri Koreya bahagaritse iyi filime ni uko ngo igaragaza ibibera muri kiriya gihugu cya Koreya y’Epfo aho amafaranga ashyirwa imbere kuruta ubuzima bw’abantu.