Uwizera umwana w’umuntu avumwe Uncle Austin yavuze uburyo yatengushwe n’umusore utunganya amashusho wo muri Uganda

Umuhanzi ukomeye ndetse akaba n’umunyamakuru umaze igihe kinini mu bikorwa by’umuziki n’imyidagaduro Uncle Austin yatangaje ko yahemukiwe bikomeye n’umusore ukomoka mu gihugu cya Uganda witwa Wax aho avuga ko yamwambuye ntamukorere ibyo bumvikanye.

Uncle Austin yavuze ko amaze guhomba amafaranga menshi agera kuri Miliyoni 2.5 Frw akaba akabakaba Miliyoni 10 z’Amashilingi ya Uganda dore ko ngo yayishyuye Wax andi akayatakaza mu ngendo yagiye akorera muri Uganda yagiye kureba uyu musore usanzwe atunganya umuziki.

Austin yagize ati "Wax amaze kumpemukira bikomeye, ibaze kujya muri Uganda inshuro ebyiri zose ntacyo nkorayo. Biteye agahinda rwose."

Uyu muhanzi yavuze ko akiri gutekereza icyo yakora ngo akurikirane uyu musore mu buryo bw’amategeko cyangwa akaba yareba ikindi akora.

Mu ntangiriro za Nzeri 2022, Uncle Austin yerekeje muri Uganda agiye gufata amashusho y’indirimbo nshya yitegura gusohora, akaba yari yumvikanye n’uwitwa Wax ko azamukorera amashusho y’iyo ndirimbo.

Nyuma yo kumvikana akamuha n’igice cy’amafaranga bumvikanye, Uncle Austin yatangiye kwitegura ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ndetse umunsi bari bahanye uragera birangira undi amutengushye.

Reba indirimbo Slow y’umuhanzi Uncle Austin

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO