ChampionsLeague: Messi na Ronaldo mu itsinda rimwe, Lewandowski aba umukinnyi w’umwaka.

Uyu munsi ku ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru I Burayi UEFA, habereye umuhango wa tombora y’amatsinda y’irushanwa rya champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, ndetse n’umuhango wo guhemba abakinnyi bitwaye neza ku mugabane w’I Burayi

Uyu muhango kandi wari witezwemo gutanga ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bitwaye neza mu mwaka ushize w’imikino ya champions League ku mugaban w’I Burayi.

Mu bakinnyi bahawe iki gihembo mu bagabo mu izamu cyegukanwe na Emmanuel Newer umuzamu wa Bayern Munich hanyuma igihembo cy’umukinnyi mwiza w’inyuma gihabwa Joshua Kimish nawe ukina muri Bayern Munich mu Budage.

Umukinnyi mwiza ukina hagati mu kibuga wakoze cyane ku mugabane w’I burayi yabaye Kevin Debrune usanzwe akina muri Manchester City yo mu Bwongeleza. Ikipe ye ikaba yaragarukiye muri ½ k’iri rushanwa.

UEFA yatoye Robert Lewandowski wa Fc Bayern Munich nk’umwataka mwiza Witwaye neza ku mugabane w’I Burayi, dore ko ari nawe watsinze ibitego byinshi. Uyu mugabo yanatowe nk’umukinnyi mwiza ku mugabane w’i Burayi.

Naho umutoza w’umwaka mu bagabo yabaye umutoza w’ikipe ya Bayern Munich witwa Hansi Flick. uyu mugabo yageze kuri uyu mwanya bitewe nuko yatwaye igikombe cya Champions League uyu mwaka n’ikipe ye.

Ku wa Gatanu w’iki cyumweru nibwo UEFA izatangaza amatariki azaberaho iyi mikino yo mu matsinda.

Dore uko amatsinda ya Champions League ateye.
Groupe A

Bayern
Atletic de Madrid
Fc Sluzburg
Lokomotive

Group B

Real Madrid
Shaktar Fc
AC Milan
Bortian monchengladbach

Group C

Fc Porto
Manchester City
Olympiacos Fc
OL Marseille

Group D

Liverpool fc
Ajax Fc
Atlanta Fc
FC Midtjylland

Group E

Seville Fc
Chelsea Fc
Fc Krasnodar
Stade Rennais

Group F

Zenith Saint-Peter
Bortia Dortumund
SS Lazio Fc
Club Brugge

Group G

Juventus
Barcelone
Dynamo Kyeve
Ferencvárosi TC

Group H

Paris SG
Manchester United
Leipzig Fc
İstanbul Başakşehir

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO