PeaceCup: As Kigali igifite yatomboye Kiyovu...Uko Tombola yagenze

Uyu munsi ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa habereye tombola y’igikombe cy’Amahoro, uko amakipe azahura ndetse n’iminsi izaberaho.

Amakipe yiyandikishije kujya muri iri rushanwa, ni 24 aho harimo 14 yo mu kiciro cya mbere ndetse na 10 yo mu kiciro cya kabiri.

Dore uko imikino iteye

1.Mukura VS vs Bugesera Fc
2.Impessa FC vs Etincelles Fc
3.Musanze Fc vs Police Fc
4.As Muhanga vs Interforce fc
5.Kiyovu Sports vs As Kigali
6. Aspor fc vs Vision Fc
7. Rwamagana City vs Gicumbi fc
8. Rutsiro Fc vs Pepeniere Fc
9.APR Fc vs Etoile de l’Est
10.Rayon Sports vs Intare Fc
11.Gorilla Fc vs Marines Fc
12.Espoir Fc vs Sunrise Fc

Imikino ya mbere iteganyijwe kuba tariki 4 ndetse na Tariki 5 z’ukwezi kwa Gashyantare, naho imikino yo kwishyura itangire kuba ku wa 11 no ku wa 12 Gashyantare 2020.

Ikipe iheruka kwegukana igikombe cy’Amahoro umwaka ushize ni As Kigali aho yatwaye iki gikombe itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

Dore uko imikino iteye n’igihe izabera

Iyi mikino yose uko ari 12, amakipe azakina azakurwanamo. Nukuvuga ko nyuma y’iyi mikino 12 y’amakipe 24 hazasigaramo amakipe 12 hongere hakorwe tombola ku ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Ferwafa.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO