VATICAN:Nubwo abenshi bahita ku butaka butagatifu ubusambanyi buravuza ubuhuha mu bihaye Imana

Nubwo I Vatican hafatwa nk’ahantu hatagatifu ndetse hakaba habarizwa abakozi b’Imana bakomeye gusa haravugwa Umukardinali ukomeye ukomeje gushinjwa ubusambanyi bukomeye.

Umukaridinali ukomeye i Vatican akomeje gushyirwa mu majwi ku buryo bukomeye aho ashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ubusambanyi, aho bishingira cyane ku bimenyetso bikomeje kugaragara.

Uyu mugabo arashinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse rifite imizi ku mibonano mpuzabitsina aho ngo abakobwa n’abagore barenga 80 bo muri imwe mu madiyoseze akomeye ahitwa Quebec ngo babirenganiyemo.

Mu mwaka wa 2008 nibwo bivugwa ko umukaridinali witwa Marc Ouellet yaba yarakozwe ibi byaha ndetse inyandiko zimushinja zagiye hanze ku munsi w’ejo kuwa kabiri.

Uyu mugabo Kardinali bwana Ouellet ni umwe mu bavuga rikijyana muri kongere y’Abasenyeri bakomeye I Vatican.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO