VIDEO: Ibitekerezo by’abakobwa bari mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020

Mugihe hasigaye amasaha make ngo hatorwe Miss Rwanda 2020 twasuye abakobwa aho bari mu mwiherero buri umwe atubwira ibyo atekereza ndetse n’impamvu yatumye aza guhatana muri iri rushanwa.

Taliki ya 22 Gashyantare 2020 nibwo hazatorwa Nyampinga w’u Rwanda 2020, ibirori bizabera I Kigali mu nyubako ya Intare Arena iherereye I Rusororo.

Ubu abakobwa bari mu irushanwa ni 19, bakaba bari kuba hamwe mu mwiherero mu karere ka Bugesera I Nyamata.

Twarabasuye batubwira byinshi kuri bo haba ku mishinga y’abo, impamvu zatumye baza mu irushanwa rya Miss Rwanda ndetse nibyo bamaze kuryungukiramo magingo aya.

Aba bakobwa bavuga ko irushanwa rya Miss Rwanda ritanga amahirwe ku mwana w’umukobwa kugirango habe hari intambwe yatera, ikindi ngo rituma batanga umusanzu w’abo mu kubaka igihugu.

Mu kuganira n’abo buri mukobwa akubwira ko atewe ubwoba na mugenzi we uwari we wese gusa bagaterwa imbaraga no kwigirira icyizere kuko bose bahatanye bashoboye.
Igihe bamaze mu mwiherero bavuga ko bize kwiyubaha no gukorera kugihe.

Bati “Miss Rwanda ni irushanwa twasanze ritandukanye n’uko twaritekerezaga, mu mwiherero tumaze kuhigira byinshi cyane ku buryo twumva ko batwongerera n’indi minsi tugakomeza kwiga.”

Ku masaha y’umugoroba aba bakobwa basuwe n’itorero inganzo ngari bakorana imyitozo kuko ari nabo bazafatanya ku munsi usiza irushanwa basusurutsa abantu bazaba bitabiriye ibi birori.


Bakoze imyiteguro yerekana uko bazagenda ku munsi w’irushanwa banyura imbere y’akanama nkemurampaka

Reba ikiganiro cyose mu mashusho

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO